Al Merreikh yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda
Al Merriekh SC yemerewe gukina shamppiyona y’u Rwanda nyuma yo kwandika isaba.
Hashize iminsi hakomeza gucicikana amakuru avuga ko amakipe atatu akina shampiyona ya Sudani yasabye gukina shampiyona y’u Rwanda kubera ibibazo by’intambara byatumye iba ihagaze.
Ayo makipe arimo Al Merriekh, Al Hilal Omdurman ndetse na Al Ahli Wad Madan. Al Ahli na Al Hilal zasabye gukina shampiyona mbere naho Al Merriekh yo ibaruwa yayo yayohereje muri FERWAFA muri iki cyumweru turimo.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, nibwo ubuyobozi bwa Al Merriekh bwagiranye ibiganiro na perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga, Fabrice kugira ngo barebe uko byagenda kugira ngo iyi kipe itangire ikine shampiyona y’u Rwanda.
Amakuru twamenye n’uko Al Mirreikh SC yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda ariko igatangirana n’umwaka utaha w’imikino Saison 2026-2027.
Ikipe zirimo Al Ahli Wad Madan na Al Hilal Omdurman zo bivugwa ko ziratangirana naho uyu mwaka w’imikino ugeze kuko zasabye gukina mbere ndetse hari n’ibyari byatangiye gukorwa kugira ngo zinjizwe muri shampiyona.
Ikipe zikina shampiyona y’u Rwanda zisanzwe ari 16, bivuze ko nihiyongeramo aya makipe atatu zizahita ziyongera zikagera kuri 19. Iki ni kimwe mu bikorwa bikomeye FERWAFA iraba ikoze kuko kimwe mu byo bifuza ni ukuzamura shampiyona igakomera kandi aya makipe hari icyo yakongera ku guhangana.


Kinyarwanda
English
Swahili









