
Taddeo Lwanga yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka
Umugande ukinira ikipe ya APR FC, Taddeo Lwanga yifatanyije n'u Rwanda ndetse n'isi yose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki 9 Mata 2025, avuga ko bagomba kubaha abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse bagafatanya n'u Rwanda mu guteza imbere Amahoro, ubumwe ndetse n'ubutabera.
Yagize ati " Twubahe abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Kandi dufatanye n'abanyarwanda bose guteza imbere Amahoro, ubumwe ndetse n'ubutabera."
Thaddeo Lwanga w'imyaka 30, ukina mu kibuga hagati ariko yugarira mu ikipe ya APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu y'ubugande, ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mupira w'Afurika kuko yakiniye amakipe menshi akomeye.