Umupira ukinwa n'abantu bakubise agacupa wananira gute? Zidane wa Police FC yatangaje ibintu bikomeye
Myugariro wa Police FC ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Nsabimana Eric Zidane, yatangaje ko n'imyaka itanu yayikina kuko yumva agifite imbaraga.
Ibi yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na Radio TV10 kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025, agaruka kuri byinshi birimo uko abona ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi kugeza ubu yemeza ko kujya mu gikombe cy'isi bigoye ariko ikomeje gutegurwa nkuko bimeze igikombe cy'Afurika twazakijyamo.
Nsabimana Eric Zidane, yatangaje kandi ko hari igihe abyuka mu gitondo akumva umupira yawureka ariko yakumva agifite imbaraga agakomeza gukina.
Yagize ati " Hari igihe mbyuka mu gitondo nkumva umupira nawuvamo ariko nkabona ndacyafite ingufu zo gukina nkakomeza. Njya kuza nta nama nagishije, ninjya no kugenda ntawe nzabwira. Imbaraga njyewe ndazifite, numva nakina imyaka ibiri nkahita mbireka nkirebera murumuna wanjye akina."
Muri iki kiganiro Zidane yagarutse kandi kuri shampiyona y'u Rwanda ikinwa n'abantu baba banyweye agacupa aba ariho ahera avuga ko nawe utamunanira kuko nta nzoga anywa kandi aruhuka neza.
Yagize ati " Ibyo kujya hanze ntabwo nkibibara, ariko hano mu Rwanda ndacyafite imbaraga zo kuhakinira. Imyaka itanu nayikina. Njyewe sinywa inzoga, sindara ijoro, ubwo umupira wo mu Rwanda wananira gute? Umupira ukinwa n'abantu bakubise agacupa, njyewe wananira gute?"
Nsabimana Eric Zidane arimo kwitwara neza mu ikipe ya Police FC kuko iyi kipe kugeza ubu yicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 9 ndetse uyu musore ku mukino Police FC yahuyemo na Rayon Sports niwe wahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.


Kinyarwanda
English
Swahili









