issa
Se wa Bruno Ferry arwaye indwara ishobora gutuma yitaba Imana

Jan 14, 2026 - 11:03
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, Se umubyara arwaye indwara ikomeye.

Ku wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko umutoza wa Rayon Sports yasabye uruhushya rwo kujya kureba umuryango we mu Bufaransa ari naho avuka.

Benshi bahise babihuza no kuba yatsinzwe na APR FC ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, mu mukino wa Super Cup, aho bavugaga ko uyu mutoza ahunze kugira ngo atazatsindwa na Al Hilal Omdurman mu mukino uzakurikiraho bikamujya ku mutwe.

Mu Kiganiro UKWELITIMES twagiranye n'umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yadutangarije ko nta yindi mpamvu yatumye Bruno Ferry asaba uruhushya rwo kujya kureba umuryango we ahubwo byatewe nuko Se umubyara arwaye Cancer.

Yagize ati " yego, nibyo, Se ararwaye. Umubyeyi we[Bruno Ferry], arwaye Cancer yo ku rwego rwa nyuma, rero ashobora kwitaba Imana isaha n'isaha."

Bruno Ferry kuva yagera hano mu Rwanda, amaze gutoza imikino itatu yatsinze umukino umwe, anganya umwe atsindwa umukino umwe. Ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda, amaze guhesha Rayon Sports amanota ane atakaza igikombe cya Super Cup yatsinzwemo na APR FC ibitego 4-1.

Bruno Ferry yagiye kureba umuryango we mu Bufaransa 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Se wa Bruno Ferry arwaye indwara ishobora gutuma yitaba Imana

Jan 14, 2026 - 11:03
Jan 14, 2026 - 15:31