Gitega: Ubuyobozi bwafunze ahantu hacururizwa inyama kubera umwanda ukabije
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge bufatanyije n’izidi nzego bwafunze, ahantu hatandukanye hacururizwa inyama kubera umwanda ukabije wahagaragaraga.
Ibi ubuyobozi b’uyu murenge n’Itsinda ryo mu Mujyi wa Kigali, bwatangiye kuhafunga mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2025.
Inzu zafunzwe zacururizwagamo inyama ziherereye mu Kagari k'Akabahizi munsi y’inyubako y’uwitwa Materine Nyabugogo hafi y’ibagiro ndetsebyagiye bigaraara ko hari inyama zapfuye zacururizwagamo.
Muri aka gace ndetse ni hamwe mu hagaragara abazunguzayi b’inyama ndetse amakuru agera kuri UKWELITIMES, yemeza ko izo nyama bazihabwa n’ababagira mu ibagiro riherereye muri aka gace.
Bamwe mu bakora akazi ko gucuruza inyama bavuga ko nyuma y’uko babujijwe gucuruza bugarijwe n’ubukene bukomeye.
Umugore umwe yagize ati “ Inzara igiye kutwica kuko ubu nta kazi dufite ikindi amafaranga yose twari twarayakoresheje abana bagiye gutangira amashuri.”
Umuturage witwa Habarurema Olivier, we yavuze ko yishimiye ko ubuyobozi bwafunze ahantu hatujje ubuziranenge hagurishirizwagamo inyama.
Ati “ Njye nabonye ari byiza kuko ni ahantu haba umwanda ukabije n’umunuko mwinshi cyane, noneho ikibabaje hari abahagurishiriza ibihanga biba binuka byarangiritse bakabiha abantu batishoboye ku buryo bishobora kubatera indwara.”
Yongeyeho ko n’inyubako abacuurizamo inyama bakoreramo zitagendanye n’igihe.
Ati “ Ese ko nawe uri umunyamakuru koko kontineri ziremewe muri Kigali ubona se hari hose hatuzuye udukontineri noneho baba banagurishiriza inyama mu mabase no mu ndobo mbese urahagera ukagira ngo si mu Rwanda.”
Umwe mu bayobozi utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye UKWELITIMES, ko bafunze aha hantu hacururizwaga inyama kubera umwanda anashimangira ko hari n’aho basanze inyo zigendera hejuru.


Kinyarwanda
English
Swahili









