Nyamagabe: Abarenga 260 basoje ibihano batangiye amahugurwa abasubiza mu buzima busanzwe
Ku wa mbere tariki 23 Gashyantare 2026, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barenga 260 bagiye gusoza ibihano bahawe ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni amahugurwa agamije gusubiza abo bagororwa mu buzima busanzwe no kubafasha kugira ubumenyi bubafasha kongera kwiyubaka mu muryango nyarwanda, akaba abaye ku nshuro ya karindwi.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagororwa 266 barimo abagore 101 n’abagabo 165, bavuye mu turere dutandukanye turimo Akarere ka Huye kavuyemo 65, Rwamagana yavuyemo 79, Nyarugenge 65, Ngoma 20, Nyanza 18, Rusizi 4, Burera 3, Rubavu 3 ndetse na 2 bavuye mu Karere ka Musanze.
Amasomo batangiye kwigishwa abafasha kwakira ibihe bagezemo kugira ngo bizabafashe gusubira mu buzima busanzwe, ndetse no gusobanurirwa icyerekezo igihugu gifite binyuze mu kwerekwa uko bagomba kukigiramo uruhare binyuze mu bikorwa by’iterambere, ndetse n’amasomo abafasha kwimakaza umuco w’amahoro no kugira ubushake bwo kwiyunga no gusaba imbabazi.
Bamwe muri abo bagororwa batangiye ayo mahugurwa bavuga ko ari umwanya mwiza ugiye kubafasha kongera kwiyumvamo ko na bo ari abantu nk'abandi, ibintu bavuga ko bigiye kubongerera ubumenyi buzabafasha gutera intambwe y’ubuzima bushya bagiye kwinjiramo.
Aba bagororwa kandi banavuga ko biteguye gusaba imbabazi abo bahemukiye, bakabana na bo mu mahoro ndetse bakagira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Marie Alice, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa cyo gutangiza aya mahugurwa yavuze ko amasomo ahabwa abo bagororwa atanga umusaruro ukomeye, ahamya ko ibyiciro bitandatu byose byahuguwe byatanze umusaruro.
Yagize ati “Aya masomo dutanga afasha benshi guhindura imyumvire n’imyitwarire yabo. Kandi urebye kuva twatangira aya mahugurwa, ibyiciro bitandatu byose byatambutse byatanze umusaruro, kubera ko kuva twatangira kwigisha aya masomo hari imibiri y’abicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse nyuma y’uko abo twahuguye batashye. Ikindi kiza ni uko mu bo twahuguye nta n’umwe twari twumva yakoze isubira cyaha.”
Akomeza asaba abarangije ibihano n’abagiye kubisoza kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu gihe bazaba basubiye mu miryango yabo, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakazarangwa n’ibikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu gutoza abakiri bato indangagaciro z’ubumwe, urukundo n’amahoro, birinda urwango n’amacakubiri.
Aya mahugurwa yatangijwe ku wa 23 Gashyantare ateganyijwe gusoza tariki ya 18 Werurwe 2026, aho ategerejweho gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no gufasha abarangije ibihano kwinjira neza mu buzima bushya, bagahinduka umusemburo w’iterambere n’imibanire myiza mu muryango nyarwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









