Singapuru igiye gutanga asaga Miliyoni 72,5 Frw yo gufasha Pakistan yugarijwe n’ibiza
Guverinoma ya Singapuru yatangaje ko igiye gutanga inkunga ingana na S$64,000, hafi asaga Miliyoni 72,5 Frw nk’amafaranga y’itangira ry’igikorwa cyo gukusanya inkunga n’imfashanyo kigamije gufasha abaturage ba Pakistan bahuye n’ibiza by’umwuzure.
Ibi Leta ya Singapuru yabigarutseho mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapuru Dr Vivian Balakrishnan ku wa 12 Nzeri 2025, rivuga ko iyo nkunga Leta izatanga izunganira indi Umuryango wa SRC wateye nayo ingana na $50,000, asaga Miliyoni 54,2 Frw kugira ngo hashyigikirwe ibikorwa by’ihutirwa bigamije gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’umwuzure uheruka kwibasira igihugu cya Pakistan.
Ni umwuzure watewe n’imvura nyinshi y’umuhindo kuva uyu mwaka watangira muri Mutarama aho umaze guhitana abantu batari bake muri Pakistan. Ni mu gihe mu kwezi kwa Kanama hagati mu misozi yo mu ntara ya Khyber, iri mu majyaruguru y’ikigihugu cya Pakistan hafi y’umupaka wa Afghanistan, habereye inkangu zikomeye zatewe n’imvura nyinshi, zigahitana ubuzima bwa benshi.
Kuri ubu raporo zitandukanye zigenda zigaragazwa n’iki gihugu cya Pakistan zivuga ko abantu hafi igice cya miliyoni bamaze kwimurwa muri ako gace ka Khyber kubera imyuzure ikomeye yagiye ibera mu burasirazuba bwa Pakistan kubwo gutezwa n’imvura nyinshi yahaguye.
Ndetse amakuru ahari avuga ko imigezi itatu ikomeye yambuka intara ya Punjab, igahana imbibi n’u Buhinde, yazuye ku rwego rudasanzwe kubera iyi mvura nyinshi, ibyo bikagira ingaruka zikomeye ku midugudu yaho irenga ibihumbi 2,3.
Ibi bikomeje kuba mu gihe abantu batari bake bakomeje kwerekana ko bakeneye ubufasha muri Pakistan kubera ingaruka mbi z’iyo myuzure yabateye ndetse ibi bikaba bikomeje gutuma iki gihugu cyaka ubutabazi hirya no hino ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









