Rulindo: Yatawe muri yombi afite arenga ibihumi 600 yari agiye kuguramo amabuye y’agaciro
Polisi y’u Rwanda yo mu Karere ka Rulindo, yafatanye arenga ibihumbi 600 Frw umugabo wari ugiye kugura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mugabo yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Murenge wa Masoro, mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri bimwe mu bice byo muri aka Karere.
Uyu mugabo akimara gufatwa Polisi yahise inafata abantu 10 bakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bari bagiye kumugurisha ibilo bitandatu bya gasegereti.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko batazihanganira na rimwe abaturage bishora muri ubu bucukuzi butemewe.
Yagize ati "Abantu birinde buriya bucukuzi butemewe, kuko bishobora gushyira ubuzima bw’ababikora mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bakabukuramo indwara, usanga kandi aho bukorerwa hahora umutekano muke n’urugomo bituruka ku makimbirane hagati y’ababukora n’abangirizwa imirima, kandi ababufatiwemo barafungwa imiryango yabo ikabura abayikorera."
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata abinangiye kureka ubu bucukuzi, bikorwa umunsi ku munsi kandi batabihanganira.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi butemewe kuko bishyira mu kaga ubuzima kandi bigateza umutekano muke aho bikorerwa.
Abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









