issa
Umutoza wa Rayon Sports yafashe umukino wa Kiyovu Sports nk’uw’imyitozo

Sep 12, 2025 - 10:50
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yasabye abafana gushyira imbere ikipe bakareka inyungu zabo bwite ndetse agaruka ku mukino iyi kipe izakina na Kiyovu Sports ifungura shampiyona.

Ibi yabigarutseho nyuma y’imyitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku wa kane tariki 11 Nzeri 2025 yitegura itangira rya shampiyona y’u Rwanda Saison 2025-2026. 

Ku itariki 20 Nzeri 2025, Rayon Sports izakina umukino ubanza wa CAF Confederations Cup na Singda Black Stars yo muri Tanzaniya. Umukino Rayon Sports izakina na Kiyovu Sports wa Shampiyona, Afhamia Lotfi yawufashe nk’uwuzamufasha kwitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Yagize ati “ Ibintu bikomeye cyane ni intangiriro. Umukino wa mbere uba ukomeye cyane, ni derby dukina na Kiyovu Sports. Ni umukino ukomeye cyane kandi tuwubonamo akamaro kuko uzadufasha mu kwitegura imikino ya CAF Confederations Cup. Turiiteguye, kandi twizeye ko tuzaba turi ku rwego rwiza.”

Afhamia Lotfi yagarutse ku bakinnyi adafite muri iyi wikendi ubwo araba akina na Kiyovu Sports yemeza ko Mohamed Chelly na Yousou Diagne bataragera ku rwego rwiza yifuza.

Yagize ati “ Ni byo koko dufite abakinnyi babiri bataramera neza (Chelly na Youssou Diagne utaragera ku 100%), ariko Rayon Sports ntabwo igendera ku mukinnyi umwe cyangwa babiri. Ni ikipe ikomeye igomba kubaho no mu gihe hari abakinnyi badahari.”

Yakomeje agira ati “ Nubwo twasubitse umukino mu cyumweru gishize (El Merreikh), byadufashije kuruhuka no kongera imbaraga. Twiteguye neza kandi dushaka gutangira shampiyona neza.”

Afhamia Lotfi ku bijyanye na Sisiteme ahora ashinjwa ko ituma Rayon Sports ititwara neza, ibi yabishyizeho umucyo avuga ko sisteme imwe idakunze yayihindura yaba ikunze bakayikomeza.

Yagize ati “ Ku bijyanye n’amayeri, ntabwo dufite abakinnyi bafite umwanya uhoraho, buri mukinnyi wese ashobora gukina. Nta marangamutima mfitiye umukinnyi runaka, ikintu cy’ingenzi ni inyungu za Rayon Sports. Niba uburyo bumwe budakora, turahindura; niba bukora, turabukomeza.”

Uyu munya-Tunisia utoza Rayon Sports yasabye abakunzi b’iyi kipe gushyira imbere inyungu z’ikipe aho gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye.

Yagize ati “ Rayon Sports ni ikipe y’abafana, ni ikipe y’abanyagihugu. Ndasaba buri wese gushyira imbere inyungu z’ikipe aho gushyira imbere inyungu z’umukinnyi umwe cyangwa umuntu ku giti cye.”

Yakomeje agira ati “ Kuri jyewe, kuba hano ni amahirwe. Maze imyaka itatu mu Rwanda, mfite ubunararibonye, nzi Rayon Sports, nzi uburyo ikora, nzi n’umwihariko wayo (igitutu). Ariko ntabwo ari ikibazo, ahubwo biduha imbaraga zo gukora cyane no gushimisha abafana.”

Afhamia Lotfi yahaye abafana ubutumwa, ababwira ko bagomba kwita kuri Rayon Sports bagahagurikira rimwe bakayishyigikira mu bintu byose.

Yagize ati “ Ubutumwa bwanjye ku bafana nuko twese tugomba kubera Rayon Sports. Si inyungu z’abantu ku giti cyabo, ahubwo inyungu z’ikipe. Niba twese duhagurukiye hamwe, twazagera kure. Inshingano zacu n’ugushimisha abafana kandi tugatera imbere. Kubera Imana tuzabigeraho.”

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Rayon Sports iratangira ikina umukino wayo wa mbere na Kiyovu Sports. Ni umukino urimo kuvugisha benshi bijyanye nuko uyu ari umukino wahoze ukomeye kuva kera.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373