Mu minota ya nyuma ntabwo twakinnye dushaka gushimisha abantu! Umutoza wa APR FC yatangaje
Umutoza wa APR FC nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Mukura Victory Sports igitego 1-0, yatangaje ko hari aho bageze bagatangira gushaka amanota atatu ibyo gushimisha abantu bakabitera umugongo.
Ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona na Mukura Victory Sports. Ni umukino wari ukomeye bijyanye nuko aya makipe ari amwe mu yakomeye hano mu Rwanda.
Igitego cya APR FC cyabonetse ku munota wa 19, nicyo cyatandukanyije izi mpande zombi. Ni igitego cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda nyuma ya koroneri yari itewe neza na Ruboneka Jean Bosco.
Ikipe ya APR FC yaje kongera guhusha ubundi buryo ariko igorwa cyane n’abasore ba Mukura Victory Sports baje no kubona igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.
Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko gutegura uyu mukino byamugoye cyane kuko hari abakinnyi yamaranye nabo igihe gito kubera gutinda mu makipe yabo y’ibihugu.
Yagizi ati “ Twari dufite umukino ukomeye cyane kuko ikipe twakinaga na yo ni nziza. Ndabashimiye uburyo bitwaye, ariko twe twari dukeneye amanota atatu. Nta yindi nzira twari dufite uretse gutsinda. Ni ibintu bigoye cyane gutegura umukino mu gihe abakinnyi bakiva mu rugendo n’imikino yo mu makipe y’ibihugu. Twagerageje gukina dushingiye ku bushake no ku mikinire twari twateguye.”
Muri uyu mukino abakinnyi ba APR FC bahushije ibitego nka bibiri wabonaga byabazwe ariko Abderrahim Taleb yabibonye mu buryo bwo kunanirwa bitewe n’imikino bamwe bamaze iminsi bakina, ariko yemeza ko amanota atatu ari yo yari akenewe.
Yagize ati “ Twahushije amahirwe yagombaga kuvamo ibitego. Omedi yahushije uburyo, William Togui nawe ahusha uburyo ari kumwe n’umuzamu, ariko ayo mahirwe twayabuze. Abakinnyi barananiwe kubera ingendo, gusa nabababariye. Tugiye kubikoraho birangire vuba. Ndashimira abakinnyi banjye ku byo banyuzemo, bakinnye uko nabyifuzaga. Mu minota ya nyuma ntabwo twakinnye dushaka gushimisha abantu ahubwo twashakaga amanota atatu.”
Uyu mutoza yagarutse ku buryo bw’imikinire yakoresheje umukino ugiye kurangira nubwo wateye ubwoba cyane abakunzi b’iyi kipe babonaga ikipe irimo kubataka cyane ndetse ishobora no kubona igitego.
Yagize ati “ Mu minota 20 ya nyuma twatangiye kugarira cyane, dutangira gukina twegerenye ndetse dukina dukoresheje imipira miremire. Nari mbizi ko biraza gukunda kuko abakinnyi nka Yunusu, Claude, Clement na Fitina ari beza mu mipira yo mu kirere, rero intsinzi twabonye twari tuyikwiye.”
Ikipe ya APR FC ikinnye uyu mukino nyuma yo gusezererwa na Pyramids FC itsinzwe ibitegi 5-0 mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura wa CAF Champions League. Iyi kipe yahise igira amanota atandatu mu mikino ibiri gusa imaze gukina ya shampiyona.


Kinyarwanda
English
Swahili









