Israel yagabye ibitero bishya muri Gaza nyuma yo gushinja Hamas kurenga ku masezerano y’agahenge
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyagabye ibitero byo mu kirere mu majyepfo ya Gaza, gishinja umutwe wa Hamas kugaba ibitero ku ngabo za Israel mu gace kari kagenewe kuba mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge, mu cyo Israel yise “ihonyora rishize amanga ry’agahenge.”
Umuvugizi w’ingabo za Israel yavuze ko abarwanyi ba Hamas “bagabye ibitero byinshi ku ngabo za Israel barenze umurongo w’umuhondo,” uwo avuga ko ari agace ingabo za Israel zari zasubiyemo nyuma yo gukurikiza amasezerano y’amahoro yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku ruhande rwayo, Hamas yatangaje ko ikomeje kubahiriza agahenge nk’uko amasezerano abiteganya, ishinja Israel “kurengaho inshuro nyinshi” ndetse “no gushaka impamvu zo guha ishingiro ibyaha byayo byo kugaba ibitero ku baturage ba Gaza.”
Ayo masezerano y’agahenge ari mu rwego rw’ubwitange bwa Perezida wa Amerika Donald Trump, igamije kurangiza intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza. Yatangijwe ku itariki ya 10 Ukwakira 2025, ateganya ibice bitatu by’ishyirwa mu bikorwa ry’amahoro.
Mu cyiciro cya mbere, abashimuswe bose bakiri bazima bararekuwe hamwe na 12 muri 28 bapfuye. Ariko nyuma y’icyo gikorwa, umwuka mubi wongeye kubura hagati y’impande zombi, ibintu byatumye Israel isubukura ibitero byayo bya gisirikare.
Benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Burasirazuba bwo hagati bavuga ko ibi bishobora gusubiza inyuma inzira y’amahoro yari itangiye gutanga icyizere, mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje kugaragaza impungenge z’uko agahenge gashobora gusenyuka burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









