issa
Sobanukirwa impinduka zabaye ku ibendera riri ku mpuzankano y'Ingabo z'u Rwanda

Jul 4, 2025 - 10:00
 0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko impinduka ziherutse kugaragara ku ibendera ry’Igihugu rishyirwa ku myambaro y’abasirikare, zigamije kunoza uburyo impuzankano zabo zigaragara no gukomeza kuzirinda kugaragara cyane, nk’uko bisanzwe bikorwa mu rwego rwa gisirikare.

Mu minsi ishize, by’umwihariko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi, ku myambaro y’Ingabo z’u Rwanda hagaragayeho ibendera ry’u Rwanda rifite amabara yijimye, ritandukanye n’irya mbere ryagaragaraga mu mabara acyeye kandi agaragara cyane.

Brigadier General Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yasobanuye ko izi mpinduka zigarukira gusa ku mabara y’ibendera, aho ryashyizwe mu mabara yijimye kugira ngo ritagaragare cyane. Ati "Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye. Ntakindi."

Yakomeje avuga ko izo mpinduka zigamije gutuma imyambaro y’abasirikare igira ubushobozi bwo kudahita igaragara, binajyanye n’ibisanzwe bizwi nk’imyambaro ya camouflage, isanzwe ikoreshwa n’ingabo mu bikorwa bitandukanye by’umutekano.

Maj. Gen. Alexis Kagame-Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara yambaye impuzankano iriho ibendera ryahinduwe 

Si ubwa mbere Ingabo z’u Rwanda zikoze impinduka ku myambaro yazo. Mu mwaka wa 2015, ubuyobozi bwazo bwari bwahinduye impuzankano, aho abasirikare bahawe imyambaro itandukanye bitewe n’akazi barimo, irimo iyo mu kazi ko mu biro, iyo hanze y’ibiro n’iyo mu birori.

Mu ntangiriro za 2023, hakozwe izindi mpinduka ku mapeti yambarwa n’abasirikare, aho amwe mu mapeti yavuye ku isura yari asanzwe afite, hashyirwaho ibimenyetso bishya nk’umutemere. Icyo gihe kandi, amapeti yatangiye kwambarwa mu gituza aho kuba ku ntugu, hagamijwe gutuma nayo adahita agaragara cyane, bijyanye na bwa buryo bwa camouflage.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Sobanukirwa impinduka zabaye ku ibendera riri ku mpuzankano y'Ingabo z'u Rwanda

Jul 4, 2025 - 10:00
Jul 4, 2025 - 10:35