issa
Afurika y’Epfo yohereje abasirikare 550 mu mijyi guhangana n’imitwe y’iterabwoba

Mar 11, 2026 - 16:44
 0

Igihugu cya Afurika y'Epfo cyohereje abasirikare 550 ku mihanda igize imijyi y’iki gihugu mu gufasha Polisi kurwanya imitwe y’iterabwoba nyuma y’ijambo rya Perezida Cyril Ramaphosa ry’uko ingabo zigomba gufasha Polisi gucunga umutekano wangijwe aho abagera kuri 70 bapfa buri munsi bazize ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Nyuma y’igihe Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa abajije abashinzwe umutekano muri icyo gihugu igitera abasirikare kudafasha Polisi gucunga umutekano no guhangana n’imitwe y’iterabwoba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026 ingabo 550 zoherejwe mu mihanda itandukanye igize imijyi yacyo gucungira abaturage umutekano no kurwanya imitwe y’iterabwoba icyugarije.

Izi ngabo zagaragaye mu bice bya Riverlea biherereye hafi y'umujyi wa Johannesburg aho Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko hugarijwe cyane n'ibitero bya Drone bigabwa n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse hakanakorerwa cyane ubujura bwa mabuye ya gaciro ahacukurwa.

Polisi n’Urwego rw’Ingabo rwa Afurika y'Epfo babwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko iyo gahunda yo kohereza abasirikare no kubifashisha mu kurwanya no kwirukana imitwe y’iterabwoba mu mijyi y’icyo gihugu iteganyijwe kongerwamo abandi basirikare benshi, nubwo gahunda yayo itigeze igarukwaho neza.

Ubuyobozi bwa polisi y’icyo gihugu bwatangaje kandi ko gahunda yo gukomeza gushyira abasirikare mu mihanda izakomereza mu ntara eshanu zugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, zirimo iya Gauteng benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.

Polisi ya Afurika y'Epfo yavuze ko kuva mu Ukuboza 2025, icyo gihugu kimaze kwakira ibyaha 6,351 bya bashinjwa kugira uruhare mu bitero bya masasu agabwa ku baturage, mu gihe abagera kuri 70 bapfa buri munsi bazize ibyo bitero mu gihugu kugeza ubu gituwe n'abagera kuri miliyoni 62.

Mar 11, 2026 - 18:58