Nyamagabe: Udutambaro tw’isuku tumara imyaka ibiri twahinduye ubuzima bw’abagore n’abakobwa
Mu gihe hirya no hino mu gihugu abakobwa n’abagore bagikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho by’isuku byo kwifashishwa mu gihe cy’imihango bitewe n’ikibazo cy'ubushobozi buke, hari abatangiye gukoresha udutambaro dukoreshwa inshuro irenga imwe kandi ntitugire ingaruka ku badukoresheje.
Bamwe mu bagize Koperative Twiyubake Badozi ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka batangiye gukora no gukwirakwiza udutambaro tw’isuku hirya no hino mu gihugu dukoreshwa inshuro irenze imwe mu gihe cy’imihango mu gufasha abakobwa n’abagore kubona ibikoresho by’isuku bihendutse kandi biramba.
Umuyobozi wa Koperative Twiyubake Badozi, Ayingeneye Espérance, avuga ko igitekerezo cyo kudoda utu dutambaro cyaturutse ahanini ku kibazo cyakomeje kugenda kigaragara mu bakobwa bo mu cyaro bakoreshaga imyenda idakwiye mu gihe cy’imihango kubera kubura amafaranga yo kugura udufunyika tuzwi nka pads dukoreshwa buri kwezi.
Yagize ati “Twabonaga abakobwa benshi bo mu cyaro bakoresha imyenda ishaje cyangwa ibitambaro bitewe n’uko nta bushobozi bamwe na bamwe baba bafite bwo kugura pad za buri kwezi, ibyo rero nibyo byaduteye gutekereza gukora udutambaro tw’isuku dukoreshwa inshuro irenze imwe mu rwego rwo kubafasha kubona igisubizo kirambye.”
Ni udutambaro tw’isuku dukoreshwa inshuro irenze imwe bitewe n’uko twozwa, tukumishwa ku zuba, tukazongera gukoreshwa. Abadukora bavuga ko dufite ubushobozi bwo kumara imyaka ibiri dukoreshwa kandi neza, ibyo bikaba bigamije korohereza abatabasha kugura pads za buri kwezi.
Benshi mu bakobwa bo muri aka karere ka Nyamagabe bavuga ko bagorwaga cyane no kubona ibikoresho by’isuku iyo bageraga mu gihe cy’imihango. Uwitwa Kaliza Florance avuga ko byamusabaga gukoresha imyenda ishaje rimwe na rimwe yashoboraga no kumutera indwara.
Ati “Hari igihe twifashishaga imyenda ishaje kubera ko kubona amafaranga yo kugura pads za buri kwezi byabaga bigoye. Urebye byashoboraga kuba byatera umuntu ibindi bibazo birimo no kwandura indwara zitandukanye ariko ikiza ubu ni uko utu dutambaro dushya turimo kudufasha ndetse tukaba tumara igihe kinini kandi tunahendutse.”
Utu dutambaro tw’isuku dukorwa mu buryo bworoshye hagamijwe kurinda abadukoresha, tukaba dukoze mu byiciro bitatu by’imyenda itandukanye birimo igice cyo hagati gikurura amaraso, igice cy’imbere gikoze mu dutambaro twi pamba ndetse n’igice cyo hanze kigabanya amaraso kuva.
Benshi mu batuye mu bice by’icyaro bavuga ko gukomeza guteza imbere no gukwirakwiza utu dutambaro tw’isuku dukoreshwa inshuro irenze imwe byakomeza gufasha abakobwa benshi kubona ibikoresho by’isuku bihendutse kandi biramba, bityo bikabafasha gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi no kwita ku buzima bwabo mu gihe cy’imihango.


Kinyarwanda
English
Swahili









