Ishimwe na Ineza mu mazina yiswe abana benshi mu 2025
Kuri uyu wa 28 Mata 2026, raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko mu Rwanda amazina “Ishimwe” na “Ineza” ari yo yaje ku isonga mu yiswe abana bavutse mu mwaka wa 2025.
NISR, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (yahoze ari twitter) yatangaje amazina 10 agezweho mu Rwanda, yagaragaye muri raporo y’Irangamimerere ya 2025.
Iyi raporo igaragaza ko izina Ineza ari ryo riyoboye mu y’abakobwa, rikaba ryariswe abana 8,216. Rikurikirwa na Ishimwe ryiswe abakobwa 5,875, mu gihe Uwase riza ku mwanya wa gatatu n’abana 5,449.
Ku ruhande rw’abahungu, izina Ishimwe ni ryo riza ku isonga, rikaba ryariswe abana 8,407. Iganze iza ku mwanya wa kabiri n’abana 5,070, mu gihe Mugisha ifite abana 3,780 iza ku mwanya wa gatatu.
Iyi mibare igaragaza ko Abanyarwanda bakomeje guhitamo amazina afite ibisobanuro byiza, ajyanye n’indangagaciro zirimo gushimira, ineza n’imigisha, bifatwa nk’iby’ingenzi mu muryango nyarwanda.
Mu yandi mazina yagaragaye cyane ku bakobwa harimo Irakoze, Igiraneza na Iganzwe, mu gihe ku bahungu hagaragayemo Hirwa, Irakoze na Igiraneza.
Hari kandi amazina akoreshwa ku mpande zombi, nk’Ishimwe, Irakoze na Igiraneza, nubwo imibare igaragaza ko akoreshwa ku buryo butandukanye bitewe n’igitsina.
Mu 2024, raporo ya NISR yagaragaje ko muri raporo y'irangamimere y'uwo mwaka n'ubundi amazina Ishimwe na Ineza yaje ku isonga mu yiswe abana, kuko mu bahungu "Ishimwe" ryiswe abana 6751, mu gihe mu bakobwa "INEZA" na ryo ryiswe abana 6751, Kuva mu 2020 kugeza ubu, aya mazina yahoze yitwa abana benshi mu Rwanda.
Raporo ya NISR igaragaza ko guhitamo amazina mu Rwanda bifitanye isano n’umuco n’imyumvire by’Abanyarwanda, aho amazina menshi akomoka ku magambo agaragaza ibyishimo, gushimira no kwifuriza abana ubuzima bwiza.

Kinyarwanda
English
Swahili









