issa
Michael Carrick ashobora guhabwa Manchester United nk’umutoza w’igihe kirekire

Apr 27, 2026 - 10:39
 0

Umutoza wa Manchester United, Michael Carrick nyuma yo kuba arimo kwitwara neza, ashobora guhabwa iyi kipe mu gihe kirekire ubwo amasezerano y’amezi atandatu yahawe azaba arangiye.

Ibi byagarutsweho cyane nyuma yaho Michael Carrick agiranye ibiganiro na Sir Jim Ratcliff ureberera iyi kipe mu bikorwa bijyanye na Siporo by’iyi kipe. Ibi biganiro byabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United, Carrington Training Centre.

Michael Carrick, yatangaje ko ibiganiro yagiranye n’uyu muyobozi byari byiza kandi bigaragara ko ashyigikiye ikipe cyane. Yagize ati “Twaganiriye, tunanywa icyayi. Byari ibiganiro bisanzwe, byari byiza kumubona agaragaza ko adushyigikiye.”

Nubwo hari amakuru avuga ko umutoza mushya uhoraho ashobora gutangazwa mu kwezi gutaha, Carrick yavuze ko adashyize igitutu ku bayobozi b’ikipe ahubwo agaragaza ko icyo yitayeho cyane ari umusaruro w’ikipe mu kibuga. Yagize ati “Ntabwo ndi kwihutira kumenya igihe bizafatirwa umwanzuro, ubwo bizamenyekana igihe nikigera.”

Ku bijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi, INEOS n’ishami rishinzwe gushaka abakinnyi bashya bamaze gutoranya bamwe bashobora kuzagurwa. Ariko ngo nta mwanzuro uzafatwa burundu ku kugura abakinnyi bashya kugeza igihe hazamenyekanira neza umutoza uhoraho, kugira ngo hazatoranywe abakinnyi bahuje n’imikinire azazana.

Mu bo bashaka harimo umusimbura wa Casemiro, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, ndetse n’umwataka ufite ubunararibonye.

Intego y’ingenzi kuri ubu ni ukwegukana umwanya mu makipe atanu ya mbere muri Premier League, bizatuma Manchester United ibona itike yo gukina UEFA Champions League umwaka utaha. Intsinzi ku mukino bafitanye na Brentford izabafasha cyane mbere y’umukino ukomeye bazahuramo na Liverpool FC.

Carrick yavuze ko ikipe iri mu mwanya mwiza kurusha mbere, kandi yizeye ko bazakomeza gutsinda no kugera ku ntego bihaye. Kuri ubu, asa n’uri imbere mu bahabwa amahirwe yo kuba umutoza uhoraho muri iyi kipe nkuko bitangazwa n’abari hafi ya Sir Jim Ratcliffe.

Michael Carrick ashobora guhabwa Manchester United nk'umutoza mukuru w'igihe kirekire

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373