Imbogamizi ku ihuriro ry'abavanga imiziki mu Rwanda (Video)
Rwanda Next Step DJs Union ni uhuriro rihuza aba DJs bose mu Rwanda, ryashinzwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga w’aba DJs no kubafasha gukorera hamwe mu buryo bw’umwuga.
Ihuriro ry'abavanga imiziki mu Rwanda ryagaragaje zimwe mu nzitizi bakomeje guhura nazo zituma badatera imbere. Ubuyobozi bw'iryo huriro buvuga ko hari bamwe mu bakora akazi ko kuvanga imiziki badashaka kwifatanya na bagenzi babo, bityo bikadindiza ibikorwa birimo no gushaka ubuzima gatozi.
Imyumvure ikiri hasi yo kwanga gutanga umusoro ku bihangano bakoresha nabyo biri mu bikoma mu nkokora imikorere y'iryo huriro.
Icyakora ku rundi ruhande nta buryo buhamye buhari bwo gusorera umuziki ukoreshwa n'abakora ako kazi biturutse ku kuba mu Rwanda nta mategeko ahari abigena akanashyiraho ibiciro.
Mu kiganiro na DJ Bob uri mu batangije iryo huriro yasobanuye ko bari gutegura amategeko agenga akazi ko kuvanga imiziki mu Rwanda mu rwego rwo guca akajagari.
Kugeza ubu bishimira ko Minisitiri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi (MoYA) yatangiye kubazirikana mu bikorwa bitandukanye aho batumirwa bakagira ijambo.
Rwanda Next Step DJs Union ni uhuriro rihuza aba DJs bose mu Rwanda, ryashinzwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga w’aba DJs no kubafasha gukorera hamwe mu buryo bw’umwuga.
Iri huriro ryavutse kubera ko byagaragaye ko igihe kigeze ngo aba DJs bagire urwego rubahuza, rubafasha kumenya neza gahunda za Leta, no gutezanya imbere binyuze mu mikoranire no guharanira ko umwuga wabo ukorwa kinyamwuga, bitandukanye n’uko byahoze mbere.
Amatora y’ubuyobozi bw’iri huriro yabaye mu 2023, atuma hashyirwaho abayobozi bafite inshingano zitandukanye zo kuyobora no guteza imbere uru rwego. Kugeza ubu, iri huriro rikomeje kwiyubaka, aho abanyamuryango batanga umusanzu ubafasha gushyira mu bikorwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza kuryubaka no kuriteza imbere.
Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho, Rwanda Next Step DJs Union yagize uruhare mu gikorwa cya Youth Empowerment Rwanda Day, cyabereye mu ma site 5 atandukanye mu Rwanda ku itariki ya 27 Werurwe 2026. Ibi byagaragaje ko iri huriro rimaze kugirirwa icyizere kandi rifite uruhare rugaragara mu iterambere ry’urubyiruko.
Byongeye kandi, muri uyu mwaka, iri huriro rifite undi mushinga ukomeye witwa “My Future, My Health”, uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ibiruhuko mu ntara zitandukanye ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mushinga ugamije kwegera urubyiruko, kurwigisha no kurushishikariza ubuzima bwiza, kwirinda ibiyobyabwenge, no gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza habo, hifashishijwe umuziki n’ubuhanzi nk’uburyo bwo kubegera no kubagezaho ubutumwa.
Kugeza ubu, gahunda iri imbere ni ugushyira ibyangombwa by’iri huriro ku murongo (Legalization), ndetse no gukomeza kwakira abanyamuryango bashya.
Mu nama iheruka y’abanyamuryango, hanashyizweho itegeko rishya rishingiye kuri statut nshya ya 2024 igenga imiryango, harimo n’iri huriro, hagamijwe gukomeza kunoza imikorere no kuyishyira ku rwego rwisumbuyeho.

Kinyarwanda
English
Swahili









