issa
Iminsi 20 irashize ari muri kasho! Yampano aramenya niba asubira iwe cyangwa ajya I Mageragere

Jun 5, 2026 - 12:42
 0

Yampano akurikiranyweho ibyaha bitandatu; Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gufungirana umuntu, kwangiza ikintu cy’undi n'icyaha cyo gukoresha ibikangisho.

Umuhanzi Uworizagwira Florient alias Yampano ku itariki 16 Gicurasi 2026 yatawe muri yombi. Kuri ubu yujuje iminsi 20 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro ari ahazwi nka Ziniya. Uyu muhanzi wari mu bakora umuziki mwiza witsa ku butumwa bw’ubuzima bw’isi n’urukundo, yahuye n’isanganya ryo kwamamara abura uwamufasha gucunga ubwamamare.

Yampano mu Rukiko yavuze ko iminsi amaze muri kasho yamwigishije, yasabye imbabazi asaba kurekurwa by'agateganyo

Ku itariki 2 Kamena 2026 yaburanye ku minsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bwavuze ko imbabazi zatanzwe n’umugore we Uwineza Diane utari uw’isezerano, nta kintu zivuze kuko nyiri ukuzihabwa hari ibyaha atemera ngo abisabire imbabazi. Iyi ngingo Ubushinjacyaha bwayihurijeho n’Umucamanza wibukije umunyamategeko wunganiye Yampano ko nubwo Uwineza Diane yatanze imbabazi ku byaha bimwe, hari ibindi byaha adafiteho ububasha ku buryo amategeko agomba gukurikizwa.

Izi ngingo ebyiri zagaragajwe n’Urukiko ndetse n’Ubushinjacyaha zishobora kugena umurongo w’umwanzuro uri bufatwa ku isaha ya saa cyenda z’uyu munsi tariki 5 Kamena 2026. Mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, habuze abishingizi bashobora kwishingira Yampano, indi ngingo iteye inkeke ku ruhande rwe kuko umucamanza yamwibukije ko bakabaye baje mu rubanza kugirango babazwe ku bwishingizi, hanarebwe niba bafite ibyemezo byerekana ko ari inyangamugayo, byemezwa n’inzego z’ibanze z’aho batuye.