Ubujurire bwa Bishop Gafaranga bwateshejwe agaciro
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro w'ubujurire bwatanzwe na Habiyambere Zacharie alias Bishop Gafaranga rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ku wa 11 Nyakanga 2025 urikiko rwisumbuye rwa Gasabo ruri I Rusororo rwasomye umwanzuro w'ubujurire bwatanzwe na Bishop Gafaranga.
Urukiko rwavuze ko impamvu zatanzwe na Gafaranga ziterekana inenge yabaye mu rubanza rwaciwe n'urukiko rw'ibanze rwa Nyamata ku wa 23 Gicurasi 2025.
Bishop Gafaranga arakomeza afungwe akomeze kwitegura urubanza mu mizi ku byaha byo; guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa Annet Murava bashakanye.
Mu rubanza rw'ubujurire ntabwo Bishop Gafaranga yigeze agaragaza kwicuza ngo asabe imbabazi ahubwo yatsimbaraye ku kuba nta byaha yakoze icyakora agaragaza ko Ubushinjacyaha hari icyo bumushakaho mu ifungwa rye, ibintu bitagaragaye neza mu iburana ryo ku wa 7 Nyakanga 2025.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025 nyuma y'uko Annet Murava atanze ikirego mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha[RIB].


Kinyarwanda
English
Swahili









