Shakib yavuze impamvu atasoje kwiga

Shakib yavuze impamvu atasoje kwiga

Mar 23, 2025 - 11:26
 0

Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan, yavuze impamvu zatumye ahagarika amashuri imburagihe, icyakora nanone akagaragaza ko atabyicuza kuba atararangije.

Shakib yahishuye ko atigeze agira amahirwe yo kurangiza amashuri ye yisumbuye nubwo avuga ko atabyicuza kuko uburezi bwo muri Uganda abona budafite ireme, kandi yizera ko kugera ku ntsinzi bidasaba amashuri ahambaye.

Yahishuye ko ubwo yari akiri umwana akiga, yagiye ahura n'ibibazo byo kubura amafaranga y'ishuri bitewe n'ikibazo cy'ubushobozi buke bwari mu muryango.

Yavuze ko kugira ngo abone amafaranga y'ishuri byamusabaga kubanza kujya gukorera amafaranga mu isoko kuva akiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri abanza.

Yunzemo ko kubona uko abifatanya n'ishuri byamugoraga bituma afata umwanzuro wo kubihagarika ubwo yari ageze mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye.

Ati "Hari aho byageze, kugira ngo mbone amafaranga y'ishuri bikansaba kujya mu isoko gukora nkabona amafaranga. Byarangoye kubifatanya mpitamo kubireka."

Shakib akaba yaraje gukundana na Zari Hassan nyuma y'uko uyu mugore atandukanye na Diamond Platnumz, ndetse baje no gukora ubukwe bwabereye muri Afurika y'Epfo nubwo batari babyarana. 

Shakib umugabo wa Zari aremeza ko ubushobozi buke ari bwo bwatumye adasoza amashuri 

Shakib yavuze impamvu atasoje kwiga

Mar 23, 2025 - 11:26
Mar 23, 2025 - 11:32

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.