Akon yahetse Afrobeats, Qingi Madi atunga agatoki abahanzi bakoresha imyuka idasanzwe, Davido na Chris Brown bari gukorana album
Umuhanzi ufite ubwenegihugu bwa Amerika ariko akaba avuka muri Senegale, Akon yasobanuye ko yagize uruhare mu kuzamura umuziki wo mu njyana ya Afrobeats. Turebere hamwe amakuru y'imyidagaduro avugwa hanze y'u Rwanda
Akon yikomanze mu gatuza avuga ko akwiriye ikamba ry’ubwami kuko mu myaka ya za 2000 kugeza mu 2010 yagize imikoranire na bamwe mu bayobozi b’inzu zicuruza ibihangano n’abahanzi.
Akon yavuze ko Afrobeats yabonye umwanya I mahanga bitewe n’iyo mikoranire akaba asanga ari umugisha w’Imana kuba icyo yakozeho cyose cyaratanze umusaruro.
SZA yasobanuye uburyo ashimira Beyonce utaramusabye amafaranga ava ku ndirimbo ‘Listen’ iri kuri album yitwa’SOS’ yagiye hanze mu 2022. SZA yafashe indirimbo ya Beyonce yitwa ‘Listen’ yakoreshejwe kuri filime yitwa Dreamgirls yagiye hanze mu 2006.
SZA yagiranye amasezerano na Beyonce yitwa 50% split. Bikorwa iyo umuhanzi yafashe amagambo agize indirimbo ya mugenzi we akayakoresha cyangwa se agahinduraho make’adaptation’ bitandukanye na’ Sampling’ aho umuhanzi aterura indirimbo uko yakabaye.
Album ya SZA yamuzamuriye igikundiro atwara ibihembo bya Grammy birimo icya album ya R&B nziza yatwaye mu 2024. Iyo album yaje kuri Billboard 200 mu byumweru 12.
Kanye West yasobanuye ko ubwo yari afite imyaka itanu, yakunze kureba ‘Playboy’ kuko na se ariyo yarebaga.
Ibihe byaranze Kanye West bifitanye isano no kubatwa n’izo filimi; mu 2010 yigeze gukoresha umugore wambaye ubusa kuri album yitwa My Beautiful Dark Twisted Fantasy. Abantu baramwamaganye arabihindura.
Quingi Madi uri mu bagezweho muri Afrobeats yasobanuye ko umuziki wa Nigeria urimo amashitani.
Yanditse kuri Instagram story ye ko uruganda rwa Nigeria rurimo imbaraga z’umwijima. Yanibukije abantu ko yajyaga asangiza abantu ijambo ry’Imana, bamwe mu bamukurikiraga bamushiraho kubera kuvuga Yesu.
Chris Brown ari mu myiteguro yo gukora isabukuru y’imyaka 20 mu muziki mu bitaramo yise’ Breezy Boy tour’. Ni igitekerezo bahuriyeho ku buryo iyo album nirangira bazakora ibitaramo mu 2026 bakazenguruka Afurika, Uburayi n’Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









