issa
Tiwa Savage yagarutse ku mashusho y'urukozasoni yamusigiye agahinda gakabije

Aug 10, 2025 - 15:11
 0

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yongeye kuvuga ku gahinda yatewe n'shyirwa hanze ry'amashusho y’urukozasoni yamutamaje ari kumwe n’umukunzi we, mu gihe yasohotse akiri mu kababaro ko kubura se umubyara.

Mu kiganiro cyuje amarangamutima menshi aherutse kugirana na Zeze Mills, ku wa 8 Kanama 2025, Tiwa Savage yavuze ko ikigeragezo cya mbere yahuye nacyo mu buzima bwe, ari icyo gupfusha se umubyara bigahurirana n’ishyirwa hanze ry'amashusho ye y'urukozasoni ari kumwe n’uwo bahoze bakundana.

Yagize ati" Nibwo bwa mbere nahuye n’ibigeragezo bikankomerera mu buzima bwanjye, ni igihe papa wanjye yapfaga bihurirana n’ishyirwa hanze ry'amashusho yanjye ndimo nkora imibonano mpuzabitsina n’uwo twakundanaga."

Tiwa Savage yakomeje avuga ko byamuteye kumara igihe kirekire ari mu ndwara y’agahinda gakabije ndetse adakora umuziki gusa nyuma y’igihe kitari gito aza kubasha gukira ubwo buribwe kubwo kutabitekerezaho cyane.

Dusubiye inyuma ho gato mu Ukwakira 2021, nibwo uyu muhanzikazi yagarutsweho cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko amashusho ye y’urukozasoni yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzikazi yakomeje asobanura ko ayo mashusho yasohowe n’umwanzi we washakaga kumusebya no kumushyiraho igitutu cyo kumwaka amafaranga yitwaje ayo mashusho y'ubwambure.

Tiwa Savage kuri ubu afatwa nk’umwe mu bahanzi b’abagore bakunzwe muri Afurika. Yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Who is your Guy, All Over, na Koroba.

Inkuru ya: MUHIRE Jean Berchmans

Aug 10, 2025 - 16:28