Nyanza: Abantu 8 bafunzwe bakekwaho ubugizi bwa nabi
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abagabo umunani bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano, birimo ubujura no gutega abantu bakabambura.
Ibi byabaye mu mukwabu wabaye ku wa 09 Kanama 2025, mu tugari twa Mututu na Rwotso mu Murenge wa Kiburizi mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi.
Polisi ishinja iri tsinda ry’abagabo umunani ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa birimo ubujura n’urugomo rwo gutegera mu nzira abantu bakabashikuza ibyabo, kwiba amatungo ndetse n’imyaka mu mirima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko itsinda ry’abantu umunani batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kugeza bageze mu maboko y’ubugenzacyaha.
Yagize ati “Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwo rukomeje iperereza kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.’’
Yakomeje kuburira abantu bagifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko itazabihanganira.


Kinyarwanda
English
Swahili









