
Perezida Kagame yakiriye Chairman wa Trinity Metals icukura amabuye y’Agaciro
Perezida Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Trinity Metals Shawn McCormick, n'itsinda bari kumwe.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari ari mu Rwanda, by'umwihariko mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Trinity Metals ni sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Rwanda, ikaba icukura cyane cyane amabuye atatu azwi nka “3Ts”: tin (cassitérite), tungsten (wolframite), na tantalum (coltan).
Trinity Metals yashinzwe muri 2022, nyuma yo guhuza amasosiyete atatu arimo Rutongo Mines Ltd, Eurotrade International Ltd, na Piran Rwanda Ltd.
Iyi sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo burengera ibidukikije kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga. Ibikorwa byayo byose byemejwe ko ari “conflict-free”, bivuze ko atari amabuye y’amakimbirane.