Perezida Kagame yakiriye Chairman wa Trinity Metals icukura amabuye y’Agaciro

Apr 30, 2025 - 16:31
 2

Perezida Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Trinity Metals Shawn McCormick, n'itsinda bari kumwe.

Ibiganiro bagiranye byibanze  ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari ari mu Rwanda,  by'umwihariko mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

‪Trinity Metals ni sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Rwanda, ikaba icukura cyane cyane amabuye atatu azwi nka “3Ts”: tin (cassitérite), tungsten (wolframite), na tantalum (coltan).‬

‪Trinity Metals yashinzwe muri 2022, nyuma yo guhuza amasosiyete atatu arimo Rutongo Mines Ltd, Eurotrade International Ltd, na Piran Rwanda Ltd.

Iyi sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo burengera ibidukikije kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga. Ibikorwa byayo byose byemejwe ko ari “conflict-free”, bivuze ko atari amabuye y’amakimbirane.  ‬

Apr 30, 2025 - 17:13

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.