Afurika y’Epfo n’u Burayi basinye amasezerano yo gutunganya amabuye y’Agaciro
Afurika y’Epfo n’u Burayi batangiye ubufatanye bushya bugamije guteza imbere ubucukuzi n’itunganywa ry’ibirombe mu rwego rwo kongera agaciro k’amabuye y’agaciro acukurwa muri Afurika y'Epfo.
Ni amasezerano yasinyiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yabereye i Pretoria kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, aho Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen ndetse na Perezida w’Inama y’u Burayi António Costa bagiraniye ibiganiro birambuye.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri Afurika y'Epfo rikomeye kubitangaza, ni uko Perezida w’icyo gihugu Cyril Ramaphosa yavuze ko gukorana n’Ubumwe bw’u Burayi mu gutunganya amabuye y’agaciro acukurwa muri icyo gihugu ayoboye ari intambwe ikomeye Afurika y’Epfo iteye ndetse ko ari urufunguzo rukomeye kuri icyo gihugu mu gushimangira umubano mwiza Afurika y’Epfo n’u Burayi bubatse mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ifatika.
Amakuru ahari ni uko Afurika y’Epfo yarisanzwe yohereza amabuye y’agaciro i Burayi ndetse no mu bindi bihugu byo hanze yayo ariko adatunganyije cyangwa ngo anyure mu nganda. Ayo masezerano mashya Afurika y’Epfo n’u Burayi basinye si agamije guhana hani ayo mabuye gusa, ahubwo ni uburyo bwo gukorana mu buryo bweruye aho ibirombe biyacukurwamo bigiye kongerwamo uburyo bushya bwo kuyacukura ndetse akazajya anyura mu nganda mbere y’uko yoherezwa aho i Burayi.
Ubwo ayo masezerano yasinywaga, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen yavuze ko u Burayi bugiye gushora miliyoni 350€ muri iyo mishinga yose irimo no gutunganya inganda zizajya zifashishwa mu gutunganya ayo mabuye y’agaciro mbere y’uko asohoka icyo gihugu cya Afurika y’Epfo.
Aya masezerano aje mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje gahunda yo guteza imbere ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro acukurwa muri icyo gihugu kibarirwa mu bihugu bya mbere ku isi bikungahaye ku mabuye meza ya zahabu na diamond.


Kinyarwanda
English
Swahili









