Ghana: Yahagaritse by’agateganyo gutanga ubwenegihugu
Leta ya Ghana yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo kwakira no gutunganya dosiye zisaba ubwenegihugu bw’icyo gihugu ku Banyafurika baba mu mahanga.
Umuyobozi uhagarariye Abanyafurika batuye mu mahanga muri Ghana, Dr. Erieka Bennet, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko gahunda yo gutanga ubwenegihugu yabaye ikuweho by’agateganyo bitewe n’uko abifuzaga ubwenegihugu bw’icyo gihugu bagorwaga bikomeye, mu buryo bwo kwakwa ibyangombwa byinshi n’amafaranga y’umurengera.
Mu ntangiriro za 2016, ni bwo Ghana yari yatangije gahunda nshya yo gutanga amahirwe yo kubona ubwenegihugu ku babushakaga, ariko ababushaka bakagaragaza ibimenyetso bihamya neza ko ari Abanyafurika, uretse ko iyo gahunda yari igenewe abakomoka ku bahoze ari abacakara bajyanywe ku mugabane wa Amerika n’i Burayi mu bihe by’ubucakara. Abo rero, guhabwa ubwenegihugu bakaba barimo bakwa DNA igaragaza ko bafite amaraso y’Abanyafurika.
Muri iyo gahunda, Ghana yahaye ubwenegihugu abantu barenga 1,000 barimo n’umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Stevie Wonder, nyuma yo kwerekana ko bafite inkomoko muri Afurika.
Amakuru avuga ko abasabaga ubwenegihugu muri Ghana bagorwaga cyane binyuze mu kubona ibyemezo bitandukanye mu gihe gito, birimo ibya DNA, iby’amavuko bigaragaza inkomoko y’umuntu ndetse n’amafaranga y’umurengera. Ibyo ngo bikaba impamvu nyamukuru yatumye gutanga ubwenegihugu muri Ghana iba ihagaze.
Biravugwa ko muri Ghana uwasabaga ubwenegihugu bw’icyo gihugu yasabwaga kwishyura amadolari 136, hafi ibihumbi 200,000 Frw, mu gihe abemererwaga kubuhabwa basabwaga kongera kwishyura amadolari 2,280 arenga miliyoni 3,35 Frw, bagategereza ibisubizo biva kuri Perezida w’icyo gihugu, John Mahama, ufata ijambo rya nyuma mu kubutanga.
Dr. Bennet, umuyobozi uhagarariye Abanyafurika batuye mu mahanga mu gihugu cya Ghana, yavuze ko icyo gihugu cyafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga ubwenegihugu kugira ngo izo mbogamizi zibanze zishakirwe umuti.
Iyi gahunda ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku Isi, cyane abaturage ba Ghana batuye i Burayi na Amerika, aho bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X, bavuga ko barimo kwirukanwa aho bari, bityo ko bakeneye ubwenegihugu bw’aho bakomoka kandi bakabuhabwa batatswe ibyemezo byinshi n’amafaranga y’umurengera.
Kugeza ubu, Leta ya Ghana yatangaje ko iyo gahunda yo gutanga ubwenegihugu yabaye ihagariswe, ntiyanatangaza igihe izongera gukorerwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









