Loni yashimye u Rwanda

Loni yashimye u Rwanda

Mar 12, 2025 - 09:13
 0

Ibihugu nka Qatar n’u Rwanda, byashimiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku ntambwe bikomeje gutera ku kwimakaza iterambere ry’umugore.

Taliki 09 Werurwe uyu mwaka wa 2025, habaye inama y’Umuryango w’Abibumbye yagarukaga  ku ihame ry’uburinganire maze ushimira u Rwanda uruhare rugira mu iterambere ry’umugore ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere.

Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, avuga ko bimwe mu bihugu birimo n’u Rwanda bikomeje gukumira ibishobora kuba imbogamizi ku mwari n’umutegarugori.

Guterres yavuze ko Uburinganire, iterambere n’amahoro ku bagore bose, biri mu nyungu z’ikiremwantu. Niyo magambo ya mbere yanditswe ubwo hasinywaga amasezerano y’i Beijing.

 Ati” Kuva icyo gihe  abagore barenze imbogamizi nyinshi, bapfumuye ibisenge birebire babasha guhindura sosiyete. Ubu abakobwa benshi bari mu mashuri, ndetse abagore bari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi."

Icyakora Guterres avuga ko hari ibigikeneye gukorwa kuko buri minota 10, nibura umugore umwe ku isi yicwa n’uwo bashakanye cyangwa umwe mu bagize umuryango we. Bisobanuye ko hari urugendo rugikeneye gukorwa kugirango umugore agree ku isonga.

Abagore barenga million 612 ku isi ubu babayeho mu ntambara n’ubuhunzi, ndetse ko abagore bafite imirimo ku isi batagera no kuri 2/3 by’abatuye isi.

Loni yashimye ko u Rwanda rwimakaje ihame ry'iterambere ry'umugore

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.