Perezida Kagame yitabiriye isengesho ry'igihugu ryo gushima imana
Kuri iki cyumweru tariki 01 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame, bitabiriye igikorwa cy'isengesho ryo gushima imana cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Iki gikorwa kizwi nka Thanksgiving Prayer Breakfast cyateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, cyahuje abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu, barimo abo mu nzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’abandi bayobozi mu ngeri zitandukanye.
Mu ijambo rye, yibanze ku muryango, avuga ko ari wo shingiro ryo kumera neza kw’igihugu.
Ati “Hari imiryango dukomokamo cyangwa abandi bose bakomokamo, hari igihugu, umuntu ku giti cye, umuryango n’igihugu byose bifitanye isano, kimwe gishyira ikindi. Iyo kimwe kitameze neza ikindi ntikimera neza. Iyo tutameze neza nk’abantu ntabwo imiryango yacu cyangwa iyodukomokamo imera neza nk’uko bikwiye, iyo imiryango yacu itameze neza sinumva ukuntu igihugu cyamera neza.”
Perezida Paul Kagame yahuje amasengesho yo gusabira igihugu n’Umunsi w’Intwali avuga ko byahuye kubera impamvu.
Abitabiriye iki gikorwa bafatanyije mu gusenga no gushimira Imana ku byo igihugu kimaze kugeraho, banasaba imigisha n’ubuyobozi bwiza bukomeza kuranga u Rwanda. Iki gikorwa kandi cyari umwanya wo kuzirikana ku nshingano z’ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro, ubumwe n’umurimo uharanira iterambere rusange.
Rwanda Leaders Fellowship igaragaza ko intego y’iki gikorwa ari uguhuza abayobozi mu gusabana, gusangira ijambo ry’Imana no gukomeza guteza imbere imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro nzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









