Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda
Kuri iki cyumweru tariki 01 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame, bunamiye Intwari z’u Rwanda banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango wabaye mu rwego rwo guha icyubahiro abitanze ku bw’igihugu, bagaharanira ubumwe, ubwigenge n’iterambere by’u Rwanda. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaje icyubahiro n’ishimwe bikomeye ku ntwari zagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu no kucyubaka, zishyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.
Gicumbi cy’Intwari kibitse amateka yihariye y’abantu n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze urugendo rw’u Rwanda, kikaba ahantu hakomeye ho kwibukira no kwigira ku ndangagaciro z’ubutwari, ubwitange n’urukundo rw’igihugu.
Uyu muhango wo kunamira Intwari ugaragaza umuhate w’ubuyobozi bw’igihugu mu gukomeza gusigasira amateka y’u Rwanda no kwimakaza indangagaciro z’Intwari, nk’ishingiro ryo gukomeza kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









