issa
Nyakabanda: Yateje umvururu nyuma y'uko inkumi yaguriye inzoga yanze ko baryamanye

Apr 1, 2026 - 11:10
 0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yateje umutekano muke nyuma y'uko umukobwa yari yaguriye inzoga yanze ko baryama.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES ko uyu mugabo yaguriye abantu batandukanye inzoga z'amafaranga ibihumbi 17 barimo n'umukobwa yari yakunze ndetse yari azi ko bari buryamane.

Bavuga ko nyuma y'uko iyo nkumi yanze kuryamana n'uwo mugabo yahise yanga kwishyura izo nzoga ndetse atangira no kurwana.

Bizimana Emmanuel yagize ati " Yagize inzoga nyinshi azi ko ari busambane n'inkumi ikora muri ako kabari nyuma rero iyo nkumi imaze guhaga inzoga yabyanze ahita yanga kwishyura no kurwanya."

Kayibanda Patrick we yagize ati " Yateje imvururu n'abayobozi barahurura ariko byatewe n'uko telefone ye bari bayifatiriye."

Umukobwa wanze kuryamana n'uwo mugabo, nawe yemereye UKWELITIMES, ko uwo mugabo yanze kwishyura inzoga yaguze kubera ko yamwangiye ko baryamana.

Ati " Yanguriraga azi ko turyamana nanze atangira kurwana anajombwa mabuja ifoke."

Ubwo twateguraga iyi nkuru, inzego z'ibanze zari zikiri gukemura iki kibazo.

Umwe mu bakobwa banze kuryamana n'uwo mugabo

Apr 1, 2026 - 11:37