issa
Kimisagara: Umusekirite yakubise umugore utwite agwa igihumure

Feb 3, 2026 - 07:38
 0

Umusekirite ukora mu nyubako y'inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge yakubise mu buryo bukomeye umugore utwite inda y'amezi arindwi agwa igihumure

Abakorera mu isoko ry'inkundamahoro babwiye UKWELITIMES, ko uwo musekirite witwa Kazungu yasanze uwo mugore ari gucururiza imyembe hanze kandi bitemewe ahita amukubita mu buryo bukomeye inda yenda kuvamo.

Bavuga ko babangamiwe cyane n'uburyo abasekite bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu kajagari muri iyo nyubako babakubita.

Umwe yagize ati "Ni gute koko umuntu akubita umugore utwite akanamukandagira kunda abantu barebera? Ese niyo yaba ari umuzunguzayi akwiye gukubitwa kuriya?"

Yongeyego ko uwo mugore bahise bamujyana kwa muganga ndetse bafite ubwoba ko umwana atwite ashobora kuba yapfiriye mu nda.

Habimana Emmanuel we yagize ati " Nk'abanyamakuru mudukorere ubuvugizi pe kuko muzashiduka uyu Kazungu yishe umuntu hano cyangwa we bamwice, umuntu utagirira impuhwe umugore utwite koko ni muntu ki?"

Yongeyeho bababajwe cyane n'uburyo uwo musekirite yakubise uwo muzunguzayi umwana we ari kumureba

Uyu mugabo w'umusekirite witwa Kazungu, we yabwiye UKWELITIMES ko yagwishije uwo mugore utwite atabishaka.

Ati" Ntabwo nabishakaga ahubwo namwatse ibyo yacuruzaga ashaka kundwanya ngo abijyane murusha imbaraga ahita agwa hasi ariko sinamukubise."

Abakorera mu Nkundamahoro bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kwigisha abasekirite barwanya ubucuruzi bwo mu kajagari uko bakwiye gukora kugira ngo birinde guhohotera abazunguzayi.

Ubwo umusekirite wakubise umuzunguzayi yayabangiraga ingata

Abakorera mu Nkundamahoro babaye nk'abigaragambya bavuga ko babangamiwe na kompanyi ishinzwe umutekano ihakorera bitewe n'uburyo ihohotera abazunguzayi

Feb 3, 2026 - 07:42