RDF na Polisi y'u Rwanda bitabiriye amarushanwa ya SWAT Challenge muri UAE
Amarushanwa ya UAE SWAT Challenge ku nshuro ya karindwi yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, mu Mujyi wa Al Ruwayyah i Dubai, aho amakipe abiri yo muri Kazakhstan yihariye imyanya ya mbere muri Assault Challenge, irushanwa ritangiza aya marushanwa mpuzamahanga. Biteganyijwe ko azasozwa ku itariki ya 11 Gashyantare 2026.
Mu irushanwa rya Assault Challenge ryabaye ku munsi wa mbere, Kazakhstan C ni yo yegukanye umwanya wa mbere ikoresheje 00:01:28.32, ibona amanota 109. Yakurikiwe na Kazakhstan D ku mwanya wa kabiri ikoresheje 00:01:30.72, igira amanota 108, mu gihe Malakhit Team One yo mu Burusiya yaje ku mwanya wa gatatu ikoresheje 00:01:35.98, igira amanota 107.
Amakipe atatu ahagarariye Polisi y’u Rwanda n’Igisirikare cy’u Rwanda yagaragaje imbaraga n’ubushake bwinshi muri iri rushanwa ryo ku munsi wa mbere, ariko ntiyabashije kwinjira mu myanya itatu ya mbere.
Mbere y’itangira ry’amarushanwa, Lt. Col. George Rumanzi, Komiseri ushinzwe ibikorwa n’umutekano rusange muri Polisi y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ikipe y’u Rwanda iri mu marushanwa, yatangaje ko uyu mwaka hagaragaramo izamuka rigaragara mu mubare no mu mbaraga z’amakipe yitabiriye. Yavuze ko ubwo bwiyongere bwajyanye n’izamuka ry’imikorere, aho amakipe akomeje gukora ibirenze ibyo yakoraga uko imyaka igenda ishira.
UAE SWAT Challenge ikomeje gufatwa nk’urubuga rukomeye rwo gupima ubumenyi, ubunyamwuga n’imikoranire y’amakipe y’umutekano aturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









