U Rwanda na Anthropic byasinye amasezerano yo gukoresha AI mu burezi no mu buvuzi
Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cya Anthropic byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, agamije guteza imbere imikoranire mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu nzego zirimo ubuzima n' uburezi ndeyse no mu mitangire ya serivisi za Leta.
Anthropic ni ikigo giteza imbere AI kibarizwa i San Francisco muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ayo masezerano yasinywe mu rwego rwo kwagura imikoranire yari isanzweho hagati y’impande zombi byubakiye ku bufatanye mu bijyanye n’uburezi yatangiye muri 2025.
Azatanga gahunda ngenderwaho yo guhuza inkunga mu bya tekiniki, kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego zitandukanye, no gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya AI bijyanye n’ibyihutirwa mu iterambere ry’igihugu.
Hagendewe kuri ayo masezerano kandi impande zombi zizakorana mu ngeri zitandukanye zifitiye abaturage akamaro nk’ubuvuzi, uburezi, n’ibigo bya Leta.
Anthropic Mu rwego rw’ubuvuzi, izashyigikira ingamba z’igihugu ziyobowe na Minisiteri y’Ubuzima, zigamije gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gushimangira sisitemu z’ubuzima no kwihutisha kugera ku ntego z’ingenzi zashyizwe imbere, zirimo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, kugabanya malaria, no guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi.
Mu bindi bijyanye no kubakira ubushobozi inzego za Leta mu gukoresha neza AI, amatsinda y’abubaka porogaramu z’ikoranabuhanga mu nzego za Leta zitandukanye, azahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho bya AI bya Anthropic, hamwe n’amahugurwa ngiro, kubaka ubushobozi, n’inkunga mu bya tekiniki.
Ni bimwe mu byitezweho kuzagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda rusange y’u Rwanda yo kwinjiza AI mu itangwa rya serivisi za Leta mu buryo butekanye kandi bunoze.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza uburyo u Rwanda rufite icyerekezo kirambye mu mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ubu bufatanye bugaragaza intambwe y’ingenzi ku rugendo rw’u Rwanda mu gukoresha AI. Intumbero yacu ni uburyo bwo kureba ibisubizo bya AI bishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihugu mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi no gutanga serivisi za Leta ariko dukoresheje uburyo bwacu bwo kwishakamo ibisubizo.”
Itsinda rya Anthropic ryakoranye bya hafi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Ubuzima, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo harebwe ko ibikorwa bya AI bihuzwa n’ibikenewe ku rwego rw’igihugu n’ubushobozi bw’inzego zibishyira mu bikorwa.
Aya masezerano agaragaza ubushake buhuriweho bwo kwemeza ko AI ikoreshwa mu nyungu rusange z’abaturage, binyuze mu kuyigira iy’igihugu (strong country ownership), guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, no kuyishyira mu bikorwa mu buryo buboneye.
Bugamije kandi gutuma ikoranabuhanga rya AI rishobora kwakirwa no gukoreshwa mu buryo burambye kandi butekanye n’abarimu, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ndetse n’abakozi ba Leta.


Kinyarwanda
English
Swahili









