issa
Nyagatare: Abajyanama n'abayobozi basabwe guharanira guteza imbere abaturage

Mar 7, 2026 - 18:07
 0

Mu mwiherero wahuje abajyanama mu Nama Njyanama n'abayobozi mu karere ka Nyagatare, perezida w'Inama Njyanama yasabye abitabiriye guharanira guteza imbere abaturage no gutanga serivisi zinoze.

Uwo mwiherero w'umunsi umwe wabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare bagarutse ku musaruro wavuye mu bukangurambaga bwiswe Inama Njyanama mu baturage, bufite insanganyamatsiko igira iti “Imparirwakurusha nkore neza bandebereho".

Muri uwo mwiherero abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare, banagarutse ku kwihutisha imihigo y'Akarere 2025/2026, bungurana ibitekerezo ku mahirwe ari  mu karere nuko abaturage bagomba kubyaza umusaruro.

Perezida w’Inama Njyanama Kabagamba Wilson yavuze ko uwo  mwiherero utegurwa  kugira ngo habeho kwisuzuma, asaba abawitabiriye kuba nkore neza bandebereho, gutanga serivisi nziza no gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage agire uruhare mu bimukorerwa.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, yongeye kwibutsa abari aho ko bagomba gukomeza gutanga serivisi zinoze Kandi bagaharanira iterambere ry'umuturage bashinzwe kuyobora.

Yagize ati “Uyu mwiherero wacu ni umuco tumaze kumenyera by’umwihariko uw’Inama Njyanama, nta kindi kiba cyaduhuje, ni ukugira ngo twisuzume, by’umwihariko nk’Inama Njyanama tuba twaratowe n’abaturage, natwe tuba tugomba kubashyira ku isonga. Ntitukumve ko abadushyize mu nshingano turimo ari bo bazanatubwira icyo tugomba gukora, oya rwose, icyo twifuza nyuma y’uyu mwiherero wacu ni ugukora uko dushobotye kugira ngo turebe uko abaturage batera imbere.”

Umwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare witabiriwe n'abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama n'imirenge. Uwo mwiherero wanitabiriwe n'abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abafatanyabikorwa b’Akarere n’abayobozi b'amashami mu karere ka Nyagatare.