Imbwa z'inyagasozi zigiye kwicwa
Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB cyamenyesheje abanyarwanda ko mu byumweru bitatu hagiye kwicwa imbwa z'inyagasozi.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB cyatangaje ko imbwa zose zirirwa zizerera ku mihanda zigiye kwicwa.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyahurije hamwe abari gutegura iserukiramuco ry'imbwa cyabereye ku Kimihurura, Dr Ildephonse ukora muri RB mu bijyanye n'inkingo yasobanuye ko hateye uburwayi aho usanga imbwa ziri ku mihanda zitabonye urukingo.
Ati" Ziriya mbwa zizerera ku gasozi zirya abantu. Rero uburyo bwo kubarinda ni ukuzica. Tureba ahantu zihurira ari nyinshi tukahashyira imiti zikarya kuri ya miti noneho bugacya zapfuye"
Uyu muyobozi yabajijwe niba nta bundi buryo bwo kuzikura ku mihanda asaba abanyarwanda baba bafite ikindi gisubizo kugira inama RAB kuko biteguye gukorana n'abafite ibitekerezo byakemura icyo kibazo.
Iserukiramuco ryitwa 'Dog Fest' rigiye kubera I Kigali ku wa 14 Nzeri 2025. Ni igikorwa kizaba hagahabwa icyubahiro DJ Miller uri mu batangije igikorwa cyo guhuriza hamwe imbwa.
Miss Nishimwe Naomie ari mu bazitabira iryo serukiramuco ritegerejwemo kwerekana ubuhanga bw'imbwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa RAB bwasohoye itangazo risaba abatunze imbwa mu Rwanda kuzandikisha mu buyobozi bw’Imidugudgu batuyemo ndetse bakerekana ibimenyetso by’uko zahawe urukingo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa ryo muri 2008 ndetse n’iteka rya Minisitiri ryo muri 2020.
Aya mabwirizwa agamije kurushaho gukurikirana ubuzima bw’imbwa ndetse n’abantu, kuko hakunze kumvikana abaribwa n’aya matungo bikabagiraho ingaruka.


Kinyarwanda
English
Swahili









