Uko umukinnyi wa Gasogi United yatahanye inkumi ebyiri akaza kuzikubita azishinja kumwiba amadorari
Mu mwaka wa 2022, ubwo Gasogi United yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 3-1, umukinnyi w’iyi kipe yatahanye inkumi iwe bigeze mu rukerera haza kubamo kutumvikana kubera umukinnyi yari abuze amadorari ye.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 5 Nzeri 2025. Uyu muyobozi ibi yabigarutseho nyuma y’abantu benshi bamaze iminsi bavugwa ko bishwe n’abo bashakanye.
KNC usanzwe ari n’Umuyobozi wa Gasogi United ntabwo yigeze avuga izina uyu mukinnyi nubwo yemeje ko nyuma yo gukubita izi nkumi yahise amwirukana.
Uti byagenze gute?
Kakooza nkuliza Charles, yavuze ko ubwo Gasogi United yamaraga gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1 yari yarabananiye ubwo yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal, umukinnyi we yaje gutahana inkumi ebyiri kuko yari yabonye agahimbazamusyi k’ibihumbi 200 yanahawe andi n’abafana bituma atahana izi nkumi kuko Morali yari afite ngo yumvaga imwe itari bumuhaze.
Uyu mukinnyi ngo yaje gutahana izi nkumi ariko yabanje kujyana aho aba ikaziye ya Byeri mbere yo kujyanayo izo nkumi. Uyu mukinnyi ngo amafaranga yumvikanye n’aba bakobwa yayabahaye mbere kugira ngo bataza kumuteza ibibazo igikorwa kirangiye.
Mu gikorwa uyu mukinnyi yazaniye aba bakobwa yaje kongera gusohoka agiye gushaka ibikoresho kuko ibyo yari afite byari bishize, asiga amadorari yari yahawe n’umufana umwe wa Gasogi United angana 200, muri Godiyo. Agarutse ngo yaje kuyabura atangira kuyabaza abo bakobwa, ariko ntibabyemera barayamwima.
KNC yatangaje ko yaje guhamagarwa mu gicuku na nyiri inzu amubwira ko umukinnyi we yakamejeje arimo kurwana n’abo bakobwa ndetse ibirahure by’inzu ye babimenaguye.
Icyo gihe ngo yahise ahamagara umutoza Mbarushimana Shabani amubwira ko ajya kureba umukinnyi we kuko icyo gihe niwe wari umutoza wa Gasogi United, asanga yakubise abakobwa ndetse yabaciye ibisebe ahantu hose.
Shabani yahamagaye Police igeze aho byabereye ifata abo bombi ndetse iba ifunze uyu mukinnyi abo bakobwa bajya gushaka aho bivuza. KNC yemeje ko mu gitondo yaje kwicarana n’uwo mukinnyi bahita batandukana kugira ngo atazongera n’ubutaha bikaba byateza iyi kipe ibibazo nubwo yari umukinnyi mwiza.
Yagize ati “ Mu gitondo nka Saa kumi n’ebyiri naramuhamagaye ngo duhurire ahantu. Ndamubwira nti ‘sinshaka ibintu birebire, mbwira ibyo nkugomba ubundi dutandukane utazaduteza n’ibibazo.”
Uyu muyobozi yakomeje agira inama izi nkumi zicuruza ko ndetse n’abandi bantu ko igihe habonetse amakimbirane ashingiye ku bintu nk’ibi bajye bahita bahamagara Police ibatabare.
Yagize ati “ Mu gihe mubonye amakimbirane nk’aya ashingiye ku bintu nka biriya mujye muhita muhamgara Police. Ikindi, mwabiremwa mwe mufite ibibazo byinshi kuko mukora umurimo utemewe ariko urimo n’urupfu, ndabasaba kujya mugira nimero za Police yaho mwegeranye, mu gahita muyihamagara.”
Kakooza Nkuliza Charles Perezida wa Gasogi United


Kinyarwanda
English
Swahili









