
Robertihno yabonye umutoza wungirije
Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza wungirije nyuma y'igihe Robertihno akora wenyine.
Ku munsi wejo hashize tariki 31 Werurwe 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko uwari umutoza mukuru mu ikipe y'abari n'abategarugori ya Rayon Sports, Rwaka Claude, niwe ugiye gufasha umutoza Robertihno mu ikipe y'abagabo.
Aya makuru yagiye hanze nyuma y'ibiganiro byamaze hafi icyumweru hagati y'ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n'umutoza Robertihno. Ibi biganiro byatangiye ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yamaraga gutwara igikombe cya shampiyona itsinze Forever WFC ibitego 2-1.
Amakuru UKWELITIMES dufite ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Mata 2025, Rwaka Claude araza kwerekwa abakinnyi ba Rayon Sports ndetse ahite atangira akazi kuko nawe yamaze kwemerera ubuyobozi gukorana na Robertihno.
Ikipe ya Rayon Sports kuva yatakaza umutoza Quanani Sellamin wari wungirije umutoza Robertihno, ntabwo irimo kwitwara neza cyane kuko usibye gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 ntabwo irongera kwitwara neza nkuko byari bimeze mu mikino ibanza ya Shampiyona( Phase Aller).
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona iri ku mwanya wa mbere n'amanota 46, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 45.
Rwaka Claude niwe wagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports