Rayon Sports yakubise agakoni ku nda Musanze FC yari yatangaje
Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0, mu mukino wari washyuhijwe mbere n'abanya-Musanze bari benshi muri Sitade.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC watangiye. Ni umukino watangiye uryoheye ijisho bitewe nuko amakipe yombi wabonaga arimo gukina umupira mwiza.
Ku munota wa 5 gusa, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyabonetse gitsinzwe na Tony Kitoga wacenze neza ba myugariro ba Musanze FC atera ishoti rikomeye Jean De Dieu ufatira Musanze ntiyabona aho umupira uciye.
Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa Munani yongeye guhusha ubundi buryo bukomeye. Ni umupira wafashwe na Richard Ndayishimiye hagati mu kibuga ahereza Aziz Bassane ateye Santire nziza Habimana Yves ntiyawugeraho.
Ikipe ya Musanze FC wabonaga yagowe cyane n'ikibuga cya Kigali Pele Stadium nubwo iheruka kuhanganyiriza na Police FC ariko wabonaga itameze neza mu buryo bw'imikinire ndetse ubona itakaza imipira cyane.
Ku munota wa 17, Musanze FC yabonye amahirwe akomeye. Ni umupira mwiza ikipe ya Musanze FC yazamukanye ufitwe na Hussein Tchabalala ariko Youssou Diagne ahita awushyira muri Koroneri yatewe ntiyagira ikivamo.
Ku munota wa 33, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya Kabiri cyiza cyane. Ni igitego cyabonetse nyuma y'umupira mwiza wazamukanwe na Aziz Bassane aherez yabonye ikarita y'umutuku yahawe Murangamirwa Serge. Ni ikarita y'umutuku uyu musore yahawe nyuma yo gukubita inkokora Aziz Bassane wari wazengereje cyane ba myugariro ba Musanze FC.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-0. Ni igice ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza ibintu bitari bisanzwe kuko wabonaga irimo kurushwa na Musanze FC yaje ubona itameze neza.
Ku munota wa 48, Rayon Sports yahushije igitego cya gatatu. Ni umupira mwiza Aziz Bassane yazamukanye acenga ba myugariro ba Musanze FC asigaraga n'umuzamu ariko ateye ishoti umupira Jean De Dieu Nsabimana awukuramo.
Ikipe zombi zatangiye gukinira hagati mu kibuga cyane ariko wabonaga Musanze FC nubwo bakina ari 10 ariko wabonaga irimo gukina neza ku rusha Rayon Sports.
Ku munota wa 70, ikipe ya Musanze FC yahushije igitego cyabazwe. Ni umupira mwiza watewe na Mutsinzi Charles atera Santire nziza umupira ufatwa na Hussein Tchabalala ariko ateye ishoti umupira uca hejuru y'izamu cyane.
Ku munota wa 85, ikipe ya Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni uburyo bwabonetse binyuze kuri Ntarindwa Aimable wazamukanwe umupira ariko guhereza Ndikumana Asmane biranga birangira umupira urengejwe.
Umukino wahuzaga Rayon Sports na Musanze FC warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-0. Ni umukino utari woroshye ariko ikipe ya Rayon Sports yatsinze yemeza kuko yakinnye neza ndetse ubona irusha Musanze FC.


Kinyarwanda
English
Swahili









