issa
U Buhinde n'u Burusiya mu bufatanye mu bucuruzi bw’arenga miliyari 100 $

Dec 5, 2025 - 19:40
 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, batangaje ko bashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugera kuri miliyari 100$ bitarenze 2030.

Nyuma y’ibiganiro byabaye kuri Uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ingufu, imiti n’itangazamakuru.

Perezida Putin yavuze ko u Burusiya bushaka guteza imbere umubano n’u Buhinde mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Modi burimo gukurikiza politiki yigenga kandi bihesha igihugu umusaruro ukomeye mu bukungu.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yabwiye Putin ko ashimishwa no kuba bombi baziranye mu myaka 25 ishize, arakomeza ati “Biduha uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twifuza."

U Burusiya bwemeje ko buzaha u Buhinde ingufu ku kigero kiri hejuru na bwo buzungukira mu inararibonye u Buhinde bufite mu buvuzi, bukubaka uruganda rukora imiti yo kurwanya kanseri mu Ntara ya Kaluga.

Iguhugu cy'u Buhinde cyizwiho gukora imiti ku bwinshi ifasha ibihugu bitandukanye. Iki gihugu gikora 60% by’inkingo ziboneka ku Isi.