Madamu Jeannette Kagame yahuye n'abana mu birori ngarukamwaka
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, Madamu Jeannette Kagame yahuriye n'abana muri Village Urugwiro abaha impano z'iminsi Mikuru ndetse banakina imikino yabinjiye mu minsi Mikuru isoza umwaka wa 2025 bishimiye
Ku biro by'Umukuru w'Igihugu village Urugwiro, Madamu Jeannette Kagame yahuriye n'abana baturutse mu turere twose bari bahagarariye abandi bakina imikino itandukanye ndetse abana bahabwa impano .
Nkuko bigaragara ku butumwa yasangije abamukurikira Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uyu munsi abana bari bafite akanyamuneza ko kwishimira ibi birori bibafsha kwinjirana ibyishimo mu minsi Mikuru isoza umwaka wa 2025.
Nkuko bigaragara mu mashusho n'amafoto, abana bari bishimiye imikino itandukanye bakinnye, imbyino gakondo ndetse n'imikino ngoraramubiri.
Muri ibi birori kandi abana banahawe impano zigamije kubinjiza mu minsi mikuru bafite ibyishimo n'umuzero. Nkuko bisanzwe muri ibyo birori ngarukamwaka abana babyitabira banabona umwanya wo kugaragaza impano zitandukanye bafite .


Kinyarwanda
English
Swahili









