Minisitiri Habimana yasabye abinjiye muri DASSO gukorana Ubunyamwuga inshingano zabo
Ubwo yasozaga amahugurwa y'abagize Urwego rwa DASSO icyiciro cya 9, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu yasabye abinjijwe muri uru rwego gukora kinyamwuga banubahiriza amategeko .
Ibi Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Habimana Dominique,yabibasabiye mu ishuri rya Polisi y'Igihugu riherereye mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2025, ubwo yasozaga amahugurwa y'abagize Urwego rwa DASSO icyiciro cya 9 yahaberaga .
Bamwe bahawe amahugurwa y'abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO, bavuga ko amasomo bahigiye bagiye kuyashyira mu ngiro banarangwa n'ikinyabupfura .
Uwitwa Mahirwe Fabrice yabwiye itangazamakuru ko ubumenyi bakuye mu mahugurwa bahawe buzabafasha kuzuza neza inshingango bagiyemo mu turere dutandukanye .
Ati" Aya mahugurwa twayigiyemo byinshi, ubu dufite ubumenyi buhagije, tuzakora neza dutangira amakuru ku gihe ku zindi nzego tugiye gukorana. Ibindi tuzitaho harimo guharanira ko nta mwana uta ishuri, kurinda abana imirimo ivunanye, kurwanya ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi ••••••."
Tuyisenge Epiphanie nawe ni umwe mu basoje amahugurwa ya DASSO uvuga ko bagiye gufasha abaturage kurengera ubuzima bwabo .
Yagize ati "Nejejwe no kuba nabaye umu DASSO Kandi ibyo nize bizamfasha gukora akazi kanjye mparanira ko inyungu z'umuturage arizo ziza ku isonga.hari byinshi twize tugiye gushyira mu bikorwa nkuko ukuntu watabara umuntu ugize impanuka ukamuha ubutabazi bw'ibanze."
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Habimana Dominique mu mpanuro yahaye abinjiye mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO yabasabye gukora kinyamwuga inshingango zabo banubahiriza amategeko abagenga .
Yagize ati "Twese tuzi icyo umutekano uvuze nicyo bisaba kugira ngo ubungwabingwe, ibikorwa byose dufite tubikesha umutekano kuko ariwo musingi w'iterambere niwo utuma tugera ku miyoborere myiza iterambere n'imibereho myiza y'abaturage twifuza ."
Yakomeje ati" Ba DASSO murangije amahugurwa y'ibanze turabashimira Kuba mwarahisemo izi nshingano nziza zo kuganira uturere mu mu gucunga umutekano, sinshidikanya ko ubumenyi mwakuye aha buzabafasha kuzuza neza inshingango mugiye gutangira."
Minisitiri Habimana yakomeje agira ati "Inshingango mugiye gutangira muzisanzemo bagenzi banyu bamazemo igihe, muzafatanye nabo muzafatanye n'abaturage kwicungira umutekano Kandi mwubahuriza amategeko agenga umuriro wanyu munawukora kinyamwuga."
Abinjijwe mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO barangije amahugurwa y'icyiciro cya 9 bose ni 423, abahungu ni 268 mu gihe abakobwa ari 125 bakazakorera mu turere 13.


Kinyarwanda
English
Swahili









