issa
Huye: Inkuba yishe umugabo, undi arakomereka

Jan 29, 2026 - 10:35
 0

Umugabo w’imyaka 32 wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yakubiswe n’inkuba arapfa ndetse inakomeretsa umugore w’imyaka 27 wo muri uwo murenge.

Ibi byabaye mu Mudugudu wa Ruvugizo, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Huye, ku mugoroba ku wa 28 Mutarama 2026, ubwo mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyepfo harimo no mu Karere ka Huye hagwaga imvura nyinshi.

Inkuba yanakubise umugore w’imyaka 27 wo mu Kagari ka Gahana bihana imbibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassa, yavuze ko izi nkuba zagaragaye mu bice byinshi by’Amajyepfo birimo Huye na Muhanga, ariko muri Huye ikaba yagize umwihariko wo kuhakubita abantu babiri bo mu Murenge wa Kinazi, ndetse umwe agahita apfa.

Yagize ati “Hari mu mvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’inkuba, maze umugabo wari iwe yugamye hafi y’igikoni inkuba iramukubita arapfa. Polisi yahise ihabwa amakuru n’abaturage ihita itabara, maze umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”

Yakomeje avuga ko inkuba kandi yanakubise umugore iramuhungabanya, inzego z’umutekano zihutira kumujyana kumuvuza, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano.

Muri aho hantu, byagaragajwe ko by’umwihariko ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza birimo n’inkuba.