issa
Museveni azahagararira NRM mu matora ya 2026! Ahise atangaza ibintu 6 azibandaho

Jul 5, 2025 - 19:41
 0

Museveni yemejwe nk'umukandida uzahagararira ishyaka NRM mu matora ya Perezida azaba muri 2026. Yahise atangaza Imigambi 6 azibandaho mu 2026 – 2031.

Mu gihe ibikorwa bya politiki muri Uganda bitangiye gufata umurindi werekeza ku matora rusange ya 2026, Perezida Yoweri Museveni ushaka kongera kwiyamamaza, yatangaje ibyiciro bitandatu azibandaho mu gihe cy’imyaka itanu (2026–2031).

Ibyo ni ibi bikurikira: amahoro, iterambere, ubukungu, imirimo, serivisi n’isoko.

Museveni yatangaje ibyo byiciro ku wa Gatandatu nyuma yo gushyirwaho nk’umukandida wa National Resistance Movement (NRM), ishyaka riri ku butegetsi.

Yagize ati:

“Kuki nemeye kongera kwiyamamaza nk’uko miliyoni z’Abanya-Uganda babinsabye bavuga ngo ‘Tova ku main’—bishatse kuvuga ngo ‘ntuve ku murongo w’amashanyarazi mukuru’? Impamvu nemeye, kandi nshyigikiwe na NRM, hari ebyiri. Impamvu ya mbere ni ugufatanya n’inzego za NRM gusobanura akamaro k’ibi bintu bitandatu by’ingenzi kugira ngo Uganda ndetse n’ibindi bice bya Afurika bitazongera gusigara mu mateka nk’uko byagenze mu gihe Uburayi bwateye imbere, Afurika igasigara inyuma kandi igashorwa mu bucakara. Ibyo ni: amahoro (nta ntambara kandi hagakumirwa ibyaha), iterambere (imihanda, amashanyarazi, amashuri, n'ibindi), ubukire, imirimo, serivisi, n’isoko.”

Museveni yavuze ko indi mpamvu yatumye yiyemeza kongera kwiyamamaza ari ugushaka kubaka abayobozi n’ishyaka bisobanukiwe kandi biyemeje guhindura igihugu kikava mu rwego rw’ibihugu biri mu cyiciro cy'ubukungu bwo hasi kikagana mu cy’icyiciro cy’ubukungu bwo hagati, kikava kuri miliyari 66 z’amadolari ya Amerika (USD) muri Kamena 2026, kikagera kuri miliyari 500 mu myaka mike iri imbere.

Uganda iri gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo guteza imbere igihugu yitwa ‘Vision 2040’, igamije guhindura igihugu kuva ku rwego rw’ubuhinzi gakondo kikaba igihugu giteye imbere cyane bitarenze 2040.

Jul 5, 2025 - 19:49