Nyanza: Arakekwaho kwica umwana w’amezi atatu akamuta mu gishanga
Umugore w’imyaka 27 wo mu Kagari ka Katarara mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana we w'imfura y’uruhinja akamuta mu gishanga cy’Umugezi w’Akanyaru.
Aya makuru y’urupfu rw’uyu mwana w'urihinja w’umukobwa w’amezi atatu, yamenyekaniye mu Nteko rusange yabaye ku wa 15 Nyakanga 2025, biturutse ku muturage wamubonye yapfuye ari mu gishanga, ahita abimenyesha abaturage bari muri iyo Nteko.
Muri ako kanya iperereza ryahise ritangira ku bufatanye n’abaturage, bitewe n'uko uwo mwana yari amaze kuba mukuru basanga uri uw’umugore w’imyaka 27, wakomokaga mu Karere ka Gisagara, ariko acumbitse mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Katarara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yavuze ko uyu mugore yahise ashakishwa, afatirwa mu Murenge wa Kibirizi, ahita yemera uruhare rwe muri urwo rupfu.
Yakomeje asobanura ko uyu mugore yabonaga umwana we agiye kwicwa n’inzara, kuko umugabo babanaga mbere muri Gisagara ndetse banamubyaranye yabanze.
Uyu muyobozi, yaboneyeho gusaba ababyeyi kwiyemeza kubyara igihe babona biyemeje n’inshingano zo kurera neza kandi bakanagira igenamigambi rihamye mu gushaka ibizabatunga, anasaba abaturage kutajya bihererana ibibazo byose bagize, kuko ubuyobozi buberaho kubashakira ibisubizo.
Uyu mubyeyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera mu Murenge wa Muyira, mu guhe umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Kinyarwanda
English
Swahili









