issa
Nsabimana Aimable urimo gushakwa n’abakinnyi ntarimo kumvikana na Rayon Sports

Jul 18, 2025 - 17:28
 1

Nsabimana Aimabale amaze iminsi yaranze gukora imyitozo muri Rayon Sports.

Ubwo iyi Saison ya 2024-2025, yageraga ku musozo, Nsabimana Aimable ari mu bahagaritswe n’ubuyobozi bashinjwa ko hari imikino yagizemo uruhare kugira ngo Rayon Sports ibura intsinzi ndetse n’igikombe.

Uyu mukinnyi nyuma yo guhabwa ibihano yahise aba nk’ugiye kure y’ikipe kuko ntiyongeye kugaragara hari aho ahuriye na Rayon Sports ndetse imikino imwe n’imwe iyi kipe yakinaga yabaga yigiriye kureba Basketball.

Kuki Aimable atarimo gukora imyitozo ashakwa n’abandi bakinnyi

Ubwo saison ya 2024-2025 yajyaga gutangira, hari amafaranga Nsabimana Aimable yishyuje yari yarasigawemo ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports. Baramwishyuye ariko bamusigaramo Milliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aimable bivugwa ko yaje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bamwemerera ko bagomba kumwishyura aya mafaranga ndetse akagaruka mu myitozo.

Ibi biganiro Nsabimana Aimable yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, UKWELITIMES twamenye ko bitubahirijwe ari nayo mbarutso yo kugira imyitwarire itari myiza arimo kugaragaza kugeza ubu.

Iyo ugerageje kuvugana n’abakinnyi bakinanaga na Nsabimana Aimable wumva bifuza ko agaruka, ariko kandi akifuzwa cyane n’umutoza Afhamia Lotfi wabonye mu mutima w’ubwugarizi hari icyo uyu musore yafasha.

Ku wa kane tariki 17 Nyakanga 2025, yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ariko ntiyakorana n'abandi. Bivugwa ko yabujijwe n'ubuyobozi kuko ataziye igihe bari bumvikanye. Nsabimana Aimable yagombaga gukora imyitozo guhera ku wa mbere tariki 14 Nyakanga 2025.

Nsabimana Aimable kugeza ubu yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA asaba ko yahabwa ‘Release Letter’ akishakira indi kipe kuko Rayon Sports itubahirije ibyo bumvikanye. Bivugwa ko hari andi makipe yifuza uyu musore harimo n’ayo hanze y’u Rwanda.

Ikibazo cya Nsabimana Aimable kirimo kugenda gifata intera uko bwije nuko bucyeye bijyana n'amakuru mashya arimo kugenda ajya hanze. Ikipe ya Rayon Sports ijyanwe muri FERWAFA inshuro ya kabiri nyuma y’ikirego cyatanzwe na Muhire Kevin.

Nsabimana Aimable wa Rayon Sports aravugwaho guta akazi - Kigali Today

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nsabimana Aimable urimo gushakwa n’abakinnyi ntarimo kumvikana na Rayon Sports

Jul 18, 2025 - 17:28
Jul 18, 2025 - 18:45