Gianni Infantino arareba bwa mbere umukino wa Shampiyona y’u Rwanda
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Imfantino araza kureba umukino urahuza Gasogi United na AS Kigali wagizwe ubuntu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025, nibwo Gasogi United iraza gukina na AS Kigali mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 13. Ni umukino urabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku Isaha ya saa Cyenda z’amanwa. Uyu mukino wa Gasogi United na AS Kigali, uraba umukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda Gianni Infantino agiye kureba.
Uyu muyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino ari hano mu Rwanda mu gikorwa cyo gukundisha abana umupira w’amaguru “ FIFA Football Festival”. Ni igikorwa kiraza kuberamo n’umusangiro hagati y’aba bana ndetse n’aba bayobozi bitabiriye iki gikorwa.
Ni igikorwa kirimo kubera muri Sitade Amahoro, aho hateraniye abana bagera kuri 220 baturutse mu gihugu hose. Aba bana barimo abahungu 120 ndetse n’abakobwa 100 baturutse mu marerero 11. Aya marerero arimo atanu y’abakobwa ndetse n’atandatu y’abahungu.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame ndetse yanakinanye umupira n’aba bana barimo gukundishwa umupira w’amaguru. Nyuma y’iki gikorwa kandi haraza gutangwa imipira 250 ndetse hazanatangwa imipira 5000 mu gihugu hose.
Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Shema Fabrice yagiye yumvikana avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu mupira w’abato. Iki gikorwa gisa nk’intangiriro y’ibyiza ku bana bakiri bato barimo gutangira gukina umupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Perezida w'u Rwanda na Gianni Infantino bari mu bitabiriye FIFA Football Festival muri Sitade Amahoro
Abana bishimiye gukora mu ntoki za Perezida Paul Kagame
Abana 220 bateraniye muri Sitade Amahoro mu gikorwa cyo kubakundisha umupira w'amagaru


Kinyarwanda
English
Swahili









