Abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bagiye guhabwa miliyari 1,2 Frw
Imishinga itandatu igamije iterambere ry’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Turere dutanu, yatoranyirijwe gusaranganywa miliyari imwe na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda igamije kubasangiza ku mafaranga ava mu bukerarugendo.
Iyo mishinga yatoranyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), irimo ibiri yo mu Karere ka Karongi, umwe w’i Rusizi, umwe wa Nyamasheke, uwa Nyaruguru n’uwa Nyamagabe.
Umuyobozi ushinzwe guhuza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abaturage Ntihemuka Pierre, yavuze ko Akarere ka Nyamasheke kagenewe miliyoni 375 z’amafaranga y’u Rwanda, Rusizi igenerwa miliyoni 228 Frw mu gihe Nyamagabe yo yagenewe miliyoni 268 Frw.
Akarere ka Nyaruguru ko kagenerwa miliyoni 268 Frw mu gihe yagenewe miliyoni 107 Frw.
Umuyobozi ushinzwe guhuza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abaturage Ntihemuka, yagize ati “ Aya mafaranga agamije kugabanya ibibazo bibangamiye Pariki, birimo ubuhigi, inkongi z’imiriro n’ibindi.”
Yakomeje agir ati “ Umushinga utaza usubiza ibi bibazo ntuba ari wo. Icya 2 ni uko umushinga ugomba gutuma umuturage yiyumvamo ishema ryo guturira Pariki, agatanga umusanzu we mu kuyibungabunga.”
Yongeyeho ko imishinga yatoranyijwe ifitanye isano no kugabanya ubukene mu baturage, kubaka icyizere hagati y’abaturage n’urusobe rw’ibinyabuzima ruba muri Pariki ndetse no kugabanya ibibazo bituruka ku nyamaswa ziva muri Pariki zikaza konera abaturage n’ibindi birimo kuzamura ibijyanye no kubungabunga Pariki.
Yakomeje avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare muri uyu mushinga nk’aba bantu ba mbere ugomba kugirira akamaro.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki ya Nyungwe (Nyungwe Management Company), Niyigaba Protais, we yashimiye abaturage babyaza umusaruro aya mahirwe Igihugu kibaha, n’ubuyobozi bwabo bubibafashamo, bakanarushaho kumva akamaro kayo no kuyibungabunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, yatanze impamvu hari amafaranga atarakoreshejwe.
Abaturiye iyo pariki bbwiye imvaho Nshya ko ibyo bakorerwa binyuze mu isaranganya ry’inyungu ziva muri ubu bukerarugendo bibashimisha cyane, bituma biyemeza kuyibera umuturanyi muzima.
Ntamukunzi wo mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, yagize yagize ati “Kubera ko inyungu ziyivamo zimanuka zikaguteraho, byaduteye kurushaho kuyikunda, tuyibera umuturanyi nyawe. Ntidushobora kwemera uwayangiza tureba.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimye ko bongerewe miliyoni 107 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bizeye kuyakoresha neza nk’uko bakoresheje n’ay’ubushize.
Ati “Imishinga yacu yatoranyijwe ni ibiri. Uwo koroza abaturage 100 ingurube mu Murenge wa Mutuntu n’uwo kubaka ibyumba 3 by’amashuri mu Murenge wa Twumba, ahari ikibazo cy’abana bakora ibilometero birenga bibiri bajya kwiga, bikazatuma biga hafi.“
Umukozi muri RDB, Ishami ryo kubungabunga Pariki z’Igihugu, Ngoga Télésphore, avuga ko kuva iki gikorwa cyatangira mu 2005, mu Turere Pariki ya Nyungwe ikoraho hamaze gusaranganywa arenga miliyari 4.5 Frw.
Uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu hazakoreshwa arenga miliyari 5 Frw ku baturiye pariki zose z’Igihugu, mu myaka 20 ishize hakaba hamaze gutangwa miliyari 18 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









