Nigeria: Nyuma yo gutsinda imitwe yitwaje intwaro, igisirikare gihanganye n’ibitero bya drones
Ingabo z’igisirikare cya Nigeria zatangaje ko zatsinze imwe mu mitwe yitwaje intwaro yakoreraga mu birindiro byayo biherereye mu gace ka Timbuktu mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.
Ibi byatangajwe mu butumwa bushya bwashyizwe hanze n’umuvugizi w’ingabo za Nigeria zishyizwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Lt Col Sani Uba, wavuze ko bamaze kuvana imitwe yitwaje intwaro igera kuri itatu mu birindiro byayo nyuma yo kuyigabaho ibitero byari byateguwe neza.
Lt Col Sani Uba yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yakoreraga mu gace ka Chilaria, Garin, Faruk na Abirma yamaze kuhirukanwa binyuze mu bitero byo ku butaka ndetse n’ibyo mu kirere byagabwe n’ingabo za Nigeria zikorera mu kirere no ku butaka.
Yakomeje avuga ko iyo mitwe nyuma yo guhunga ibirindiro byayo, ingabo za Nigeria zahasanze intwaro, amasasu, radio zitumanaho, amabendera ya Boko Haram na ISWAP, imodoka z’intambara, lisansi, grenades n’imifuka y’ibyo kurya iyo mitwe yaryaga.
Lt Col Uba yavuze ko nubwo ingabo za Nigeria zabashije gutsinda iyo mitwe yitwaje intwaro bitarangiriye aho, kubera ko iyo mitwe yimukiye mu bindi bice bya Majyaruguru ya Nigeria ndetse ko ubu yatangiye kongera kugaba ibitero bya masasu yifashishije drones, bikaba byongeye gushyira igitutu gikomeye ku ngabo za Nigeria.
Kugeza ubu ibikorwa by’imirwano muri Nigeria bikomeje gufata intera ibyo benshi bari bazi ko bigiye guhagarara nyuma yo gutsinda iyo mitwe yitwaje intwaro, uretse ko ibyo na byo byari byakozwe nyuma y’amagambo abaturage batuye icyo gihugu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bashinja Leta ya Nigeria kudaha agaciro abaturage barimo bicwa n’iyo mitwe mu bitero yagabaga.


Kinyarwanda
English
Swahili









