issa
Ingo 9 mu 10 mu Rwanda zitunze radio-Raporo

Feb 13, 2026 - 14:53
 0

Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe radio ,Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibaruramibare (NISR) cyatangaje ko ingo hafi 9 mu 10 zo mu Rwanda zitunze radiyo.

Imibare yerekana ko mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 30 zirimo iz'ubucuruzi,iz'abaturage,n'iza Leta. Buri tariki 13 13 Gashyantare buri mwaka isi yizihiza umunsi wa radiyo. Uyu munsi washyizweho mu guha agaciro uruhare rwa radiyo mu guhuza abaturage no kubakorera ubuvugizi. 

Ni umunsi washyizweho nyuma y'uko Umuryango w'Abibumbye utangije radiyo mu 1946 yari ishinzwe gutangaza gahunda za Loni.

Uyu munsi isi yizihije radiyo aho wanahujwe n'ubwenge buhangano 'AI'. Umunsi Mpuzamahanga wa radiyo watangajwe bwa mbere na UNESCO mu 2011 ariko wemejwe n'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu 2013.