Israel yishe Abasivili 91 muri Gaza
Abaturage 91 bo muri Palestine bapfiriye mu bitero by’ingabo za Israel byagabwe mu mujyi wa Gaza n’ibindi bice bituwemo n'abantu benshi kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuzima muri Gaza.
Abantu basaga 76 mu bapfuye bivugwa ko bari mu mujyi wa Gaza, ahakomeje kugabwaho ibitero bikomeye n’ingabo z'igisirikare cya Israel mu rwego rwo kwigarurira uwo mujyi mu gihe ibindi bitero byagabwe ku nzu z’abaturage, amashuri yahungiyemo abantu, amahema acumbitsemo impunzi ndetse ngo n’imodoka y’ikamyo yarimo abantu barimo bahunga umujyi wa Gaza.
Inzego z’ubuzima muri Gaza zamaganiye kure ibyo bitero by’ubwicanyi zivuga ko ari iterabwoba Israel iri gutera abaturage binyuze mu kubuza bamwe ubuzima hagamijwe kwirukana abantu bose muri Gaza no kwirukana abaganga bafasha abarwayi bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibyo bitero.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’inzego z’ubuzima muri Gaza ryibukije buri muntu wese uri muri ako gace ko nta kiza na kimwe Israel yifuriza Gaza bityo ko ufite aho guhungira yahahungira mu gihe ako gace katarageramo ubutabazi buhagije.
Ibi bibaye mu gihe ibitero Israel ikomeje kugaba kuri Gaza bikomeje kwiyongera, mu gihe abashinzwe ubuzima muri Gaza bavuga ko abasivili ari bo bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye muri ibyo bitero, ku buryo ibitero by’indege n’iby’ingabo zo ku butaka bikomeje kugabwa ahari ubuzima bwa benshi hagamijwe kubarimbura burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









